00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hasinywe amasezerano azafasha u Rwanda guca ruswa mu masoko ya Leta

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 23 September 2015 saa 07:09
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe itangwa ry’amasoko ya leta, RPPA, ku bufatanye n’ikigo gishinzwe serivise z’itangwa ry’amasoko muri Koreya y’Epfo bagiye gushyiraho uburyo bwo gupiganira amasoko ya leta mu Rwanda hakoreshejwe ikoranabuhanga ari byo bizwi nka e-procurement.

Kuri uyu wa 22 Nzeli, nibwo impande zombie; RPPA na Leta ya Koreay y’Epfo. zasinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije guha u Rwanda uburyo bw’ikoranabuhanga mu gutanga amasoko, hagamijwe kurushaho gukorera mu mucyo.

Augustus SEMINEGA, umuyobozi wa RPPA yavuze ko ubu buryo buzabafasha kurwanya ruswa yajyaga igaragara mu ipiganwa ry’amasoko, bityo bakaba bateganya gukorera mu mucyo.

Yagize ati:” Urumva ikoranabuhanga rikemura ibintu byinshi kuko n’ubundi ruswa itangwa kubera ko abantu baba babonanye amaso ku yandi, ariko nidukoresha iri koranabuhanga ntabwo abantu bazongera guhura, urumva ko ubu buryo buzaca ruswa burundu. Iyi gahunda nitangira buri wese azajya apiganira isoko akoresheje ikorabuhanga aho ari hose, akoresheje mudasobwa gusa.[…]”

Seminega akomeza avuga ko ubu buryo buzatangira gukoreshwa muri Nyakanga 2016, bukazatwara amafaranga angana na miliyoni umunani z’amadorari y’Abanyamerika azatangwa na leta y’u Rwanda ndetse n’inkunga ya Banki y’Isi.

Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa n’ikigo cya Koreya y’Epfo kitwa Africa Olleh Services kikaba gifite uburambe mu gukora uburyo bwo gupiganira amasoko hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Lee Taewon, umuyobozi wungirije w’icyo kigo yavuze ko ubu buryo bumaze imyaka irenga 15 bukoreshwa mu gihugu cyabo, bityo rero bikazafasha leta y’u Rwanda gutanga amasoko binyuze mu mucyo.

Yagize ati:” Birumvikana ko bizafasha leta y’u Rwanda gukorera mu mucyo kuko uwukuriye RPPA yambwiye ko abanyarwanda bajyaga bavuga ko itangwa ry’amasoko ridafudutse.[…]”

Ubu buryo nibutangira gukoreshwa, hari abanyarwanda bazajya muri Koreya y’Epfo kugira ngo bahabwe amahugurwa agamije kububakira ubushobozi mu gutanga amasoko ya leta mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Si mu Rwanda gusa Korea y’Epfo igiye gutera inkunga uburyo bw’ikoranabuhanga mu ipiganwa ry’amasoko ya leta, kuko muri Cameroun burakoreshwa ndetse na Tuniziya bukaba buri hafi gukoreshwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages