Muri Mutarama 2020 mu Karere ka Huye hatangijwe gahunda yihariye yo gusukura umujyi aho insina zatangiye gutemwa, abaturage babwirwa ko nta bihingwa birebire byemewe, inzitiro z’imiyenzi, imbingo n’imihati bikurwaho ndetse n’abacuruza Me2U babuzwa kongera gushinga imitaka aho biboneye.

Icyo gihe byatangiranye umuvuduko mwinshi kuko hashyirwaga mu bikorwa icyemezo cyafashwe muri Nzeri 2019.

Icyo cyemezo kandi cyavuga ko n’abakorera ubuhinzi mu Mujyi wa Huye bagomba kubihagarika.

Bigitangira gushyirwa mu bikorwa, bamwe mu batuye mu Mujyi wa Huye bagaragaje ko gutema insina no kubabuza guhinga batabyakiriye neza kuko byari bibatunze.

Nyuma yaho byabaye nk’ibigenza amaguru make ndetse bamwe mu baturage batekereza ko iyo gahunda yavuyeho.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko gahunda yo gusukura umujyi ikomeje ariko bahisemo kugendera ku bitekerezo by’abaturage bagaragaje ko ikwiye kujyana n’ubushobozi bwabo hatagize uhutazwa.

Ati “Ntekereza ko mu mujyi hari ibihakwiriye n’ibitakahwiriye, dukwiye gufatanya bigakomeza [gusukura umujyi] ariko bikajyana n’ubushobozi nk’uko n’abaturage nabo bayifuje. Twahaye agaciro ibitekerezo by’abaturage kuko bavuze bati ‘turabona gahunda ari nziza ariko mureke ijyanye n’ubushobozi’ ibyo natwe turabyemera, ariko si ukuvuga ko yahagaze.”

Yakomeje avuga ko gahunda yatangijwe yo gusukura umujyi yatangiye gutanga umusaruro kuko ukeye kandi bishimwa na benshi, ariko hari ahakiri ibigomba gukurwaho birimo insina, inzitiro z’imiyenzi, imihati n’imbigo.

Ati “Gahunda y’isuku mu mujyi turakomeza gusaba ubufatanye kubera ko ibyagombaga gukurwaho biri ahantu henshi n’ubu bimwe biracyahari. Nubwo wakora ubukangurambaga bw’amezi atatu, ntabwo wavuga ngo byose birarangirira rimwe.”

Yibukije ko igishushanyo mbonera cy’umujyi gihari ndetse n’icy’imikoreshereze y’ubutaka, kandi hari gahunda zitandukanye zateguwe zo gukomeza gutunganya ahagenewe guturwa n’ahazakorerwa ibindi bikorwa ku buryo umuntu uzamburwa ubutaka kubera ko atabubyaza umusaruro, azahabwa ahandi nyuma igihe azaba yiteguye kuhakoresha.

Yagiriye inama abakomeza kwizirika mu mujyi wa Huye kandi batahashoboye bagashaka kuhakorera ubuhinzi, abibutsa ko 86% by’akarere kose ari icyaro, bityo ko bajya kubuhakorera bisanzuye.

Gahunda yo gusukura umujyi wa Huye itangira yari ku muvuduko mwinshi ariko kuri ubu yagenjeje make
Gahunda yo gusukura umujyi wa Huye itangira yari ku muvuduko mwinshi ariko kuri ubu yagenjeje make

[email protected]