Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bufatanye n’Urugaga Imbaraga n’umuryango urengera inyungu z’abagore, Pro-femme /Twese-Hamwe.
Mu muhango wabaye tariki ya 27 Ukwakira 2015, wo gushyira ahagaragara inyigo yakorewe mu turere twa Huye, Rutsiro,Ngoma na Ngororero hagaragajwe ko ikibazo cyo kuguranisha ubutaka kugira ngo umuturage ajye ku mudugudu, kigongana n’itegeko ry’ubutaka kuko ubutaka butujuje hegitari imwe budatangirwa icyangombwa.
Hagarajwe uburyo abakene badafite ubutaka baguranisha bagorwa no kuba batura mu midugudu n’ikibazo cy’ingendo ku bahinzi bakora ibirometero byinshi bagiye mu mirima yabo.
Ikindi nuko ahitwa ko ari ku mudugudu nta bikorwa remezo biba bihari n’ubundi bagasubira kuvoma amazi mu kabande aho bavuye cyangwa insinga z’amashanyarazi zikabaca hejuru batabasha kubona umuriro kubera ubushobozi bucye.
Mutesi Betty, umuyobozi w’umuryango International Alert, yatangaje ko ubu bushakashatsi bwakozwe mu rwego rwo kunganira Leta kugira ngo aho gahunda zayo nziza zidashyirwa mu bikorwa uko bikwiye hongerwe imbaraga mu kuzubahiriza.
Ati”Leta ifite gahunda nziza cyane ariko uko zishyirwa mu bikorwa usanga atariko ziba zarateguwe, kuko Leta itakora byose, twebwe abafatanyabikorwa iyo tuyihaye ibitekerezo hamenyekana ahakenewe gushyirwa ingufu kugira ngo ubutaha ibibazo biba byagaragajwe bizashakirwe umuti.”
Yakomeje avuga ko ubushakashatsi n’ubundi basanzwe babukora kandi bugafasha mu nzego zibanze hacyemurwa ibibazo biba byagaragajwe.
Tuyisabe Augustin, ushinzwe imiturire mu midugudu y’icyaro, mu kigo cy’Igihugu cy’Imiturire yatangaje ko ibyagaragajwe nk’imbogamizi ku gutura mu midugudu bizanozwa nubwo bitakemukira rimwe.
Ati"Hari gahunda ko imiryango ibihumbi 360 hirya no hino mu gihugu itaratura mu midugudu izaba yamaze gutuzwa kugeza mu mwaka wa 2018, ibyo twabonyemo hano bigenda biba inzitizi bizitabwaho ariko igikomeye cyane ni ukwigisha abaturage kuko usanga baba bumva ko gahunda yo gutura mu midugudu ifite abo ireba bandi.”
Iyi nama yitabiriwe n’inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’imiturire ndetse n’izikorana n’abaturage bya hafi cyane cyane abarengera abagore kugira ngo nabo bajye bitabwaho mu gufata ibyemezo.






Ibitekerezo 0