Nyuma y’urutonde rw’abanyeshuri bemerewe kujya kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) 9443, hasohotse urundi ruriho abandi bemerewe 2818 nyuma yo kuzuza ibyo basaba batari bujuje neza.
Bwa mbere hari hemerewe abagera ku 9443 bangana na 49,8% by’abasabye kwiga, abandi bagera ku 5862 (30,9%) hari imyirondoro ituzuye neza, biba ngombwa ko basubira kuyuzuza kugira ngo bakorerwe irindi genzura.
Mu bari basabwe kuzuza imyirondoro yabo , 2818 bemerewe kwiga nk’uko bitangazwa na Nelson Ijumba, Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri Kaminuza y’ u Rwanda. Urutonde rwabo ruragaragara ku rubuga rwa UR (http://www.ur.ac.rw/).
Nk’uko bigaragara kuri uru rubuga, umunyeshuri wemerewe kwiga asabwa kujya gufata ibaruwa imwemerera aho azajya kwiga (koleji azigamo), akitwaza fotokopi y’indangamuntu, icyemezo yahawe na REB cyangwa WDA n’icy’uko yishyuye amafaranga y’ubusabe bwo kwiyandikisha 5000.
Umwaka w’amashuri muri kaminuza (2014-2015) uzatangira muri Nzeri uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO