Ubwo bari bamaze kunamira inzirakarengane zisaga ibihumbi 259 zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, hajimijwe ku mugaragaro urumuri rw’icyizere rwari rumaze iminsi 100 rwaka.
Visi Perezida wa Ibuka, Egide Nkuranga, yavuze ko igihe cyo kwibuka cy’uyu mwaka gicumbitswe, kandi ashimira umwihariko w’ibikorwa byagikozwemo.
Nkuranga yagize ati “Ku itariki ya 15 Nyakanga haba ari ku munsi w’100 neza neza, tukaba tugomba kujya tuza gusoza icyunamo uwo munsi ugeze, kabone n’ubwo haba ari ku cyumweru cyangwa ku wa gatandatu”.
Yashimye kuba ibikorwa by’icyunamo byarabereye ku rwego rw’umudugudu ndetse n’abantu bagize uruhare mu bikorwa bifasha abarokotse Jenoside batishoboye, barimo Umuryango wa Imbuto Foundation urangajwe imbere na Jeannette Kagame.
Ati “Ni hake cyane ubona Madamu w’Umukuru w’Igihugu agenda akicarana n’abantu batagira shinge na rugero, azi kwicarana na bo ubwabyo icyo bibafasha, kuko iyo abikoze bitanga urugero ku bandi bemeye ubufasha, bakihutisha ibikorwa”.
Nkuranga yavuze ko Ibuka ikirimo gutegura icyegeranyo cy’ibyakozwe mu gihe cyo Kwibuka gishize, ibyo bikazakorwa hagamijwe gushimira inzego zose zabigizemo uruhare.
Aha yagarutse ku mazu yubakiwe incike n’abandi bapfakazi barokotse jenoside, ndetse n’inka bahawe, bikozwe na Imbuto Foundation, Inkeragutabara ndetse n’abanyeshuri n’abari abanyeshuri barokotse Jenoside (AERG na GAERG).
Grace Mukayirera, Umuyobozi Wungirije w’Umuryango w’Abapfakariye muri Jenoside (AVEGA), yavuze ko mu minsi ishize benshi mu bagize uwo muryango bari bamerewe nabi, ariko ngo hafashwe ingamba zo kubakorera ubuvugizi, bakaba bamaze kubakirwa ndetse ngo barasurwa.
Ibuka ikaba yatangaje ko ku itariki ya 15 Nyakanga ya buri mwaka hagiye kujya haba umuhango ukomeye wo gusoza igihe cy’iminsi 100 yo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi.
Urumuri rw’icyizere rwazimijwe ku munsi wa 100 wo kwibuka ku nshuro ya 21, rwacanywe na Perezida Kagame kuwa 7 Mata 2015, ku munsi nyirizina wo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.



















TANGA IGITEKEREZO