Ni mu iserukiramuco ry’iminsi ibiri ryiswe ‘Taste Flavors of Kigali’ ryateguwe na ‘SACEL Business Group’ cyo muri Ethiopia gifatanyije n’Ihuriro ry’Abatetsi b’Umwuga mu Rwanda, RCA.
Muri iri serukiramuco herekanywe ubwoko butandukanye bw’ibiryo umuntu uri i Kigali ashobora gufata, byo ku migabane itandukanye nk’ibyo mu Rwanda, Afurika muri rusange, Aziya, i Burayi n’ahandi.
Ibi biryo byaherekejwe n’imyidagaduro itandukanye byatumye abitabiriye iri serukiramuco barushaho kuryoherwa. Ryitabiriwe kandi na Kaminuza zitandukanye zigisha guteka aho abanyeshuri bazo babonye umwanya wo guhugurwa n’abatetsi bakomeye barimo Chef Innocent na Chef Claude.
Izi kaminuza kandi zahawe ibihembo bitandukanye harimo East African University yabonye igihembo cy’abahize abandi muri ‘Fusion cuisine’ikubiyemo indyo zo mu bihugu byinshi bitandukanye, IPRC yahawe igihembo cy’abatetse neza indyo za Kinyarwanda naho Kaminuza y’Ubukerarugendo UTB yabonye igihembo cy’abahize abandi mu guteka indyo mpuzamahanga no kugira igikoni giteguye neza.
Umuyobozi wa SACEL Business Group, Teklu Sara Yesehak, yavuze ko iri serukiramuco ryagenze neza akurikije uburyo abantu bitabiriye ndetse ko n’amahoteli na restaurants byitwaye neza.
Ati “Byagenze neza, abantu berekanye ibyo bakora kandi turateganya kujya dukora iri serukiramuco buri mwaka. ”
Chef Rama ushinzwe imari muri RCA, yavuze ko iki gikorwa cyagenze neza kandi bishimiye ko batanze ubumenyi ku banyeshuri.
Ati “Ibintu byari bikenewe abantu babyishimiye ariko by’umwihariko abanyeshuri bahungukiye ubumenyi bwinshi cyane, mu minsi ibiri bahigiye ibintu bari kuziga nk’umwaka wose. Ni igikorwa cyadutwaye umwanya ariko cyagenze neza.”
Ku ruhande rw’abitabiriye iri serukiramuco batangaje ko kwitabira iri serukiramuco ryatumye barusheho kunguka ubumenyi ndetse no kumenyekanisha ibyo bakora bizeye ko bizabazanira abakiliya benshi.
Umukozi ushinzwe amafunguro n’ibinyobwa muri Grand Legacy Hotel, yavuze ko babashije kwiga byinshi no kubona abakiliya.
Ati “Hano twabashije kubona imitekere itandukanye kuko natwe twarazengurukaga tukareba, ikindi kandi twabashije kuzamura izina rya Grand Legacy kuko abantu babashije kudusura ndetse tukaba twarahahuriye n’abakikiliya bashya.”
Ibi abihuje na Chef Matabaro ukora muri Century Park Hotel and Residences, wavuze ko uyu wari umwanya mwiza wo kwiga ndetse no kwegerana n’abakiliya babo.
Ati “Hano twahuye n’abandi twabashije kwiga kuko abantu bose ntabwo bategura kimwe ikindi kandi byaradushimishije kudutumira kuko twabonye abakiliya turushaho gucuruza.”
Iri serukiramuco ryitabire n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette yitabiriwe na hoteli na restaurants zitandukanye zirimo Onomo Hotel, Century Park Hotel and Residence, Khana Khazana, Marriott Hotel, Gland Legacy, House of Tea, Classic Hotel n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!