00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hasojwe umwitozo ku guca burundu ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 13 July 2013 saa 08:26
Yasuwe :

Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda habereye umuhango wo gusoza umwitozo ku kurwanya no guca burundu ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, wari umaze iminsi uhuza inzego z’umutekano zo mu bihugu 34 byo muri Afurika.
Inkuru dukesha urubuga rwa Polisi ivuga ko uwo mwitozo wari umaze iminsi uhuza inzego z’umutekano zo mu bihugu 34 byo muri Afurika, wasojwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Nyakanga.
Asoza uwo mwitozo ku mugaragaro, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel (…)

Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda habereye umuhango wo gusoza umwitozo ku kurwanya no guca burundu ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, wari umaze iminsi uhuza inzego z’umutekano zo mu bihugu 34 byo muri Afurika.

Inkuru dukesha urubuga rwa Polisi ivuga ko uwo mwitozo wari umaze iminsi uhuza inzego z’umutekano zo mu bihugu 34 byo muri Afurika, wasojwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Nyakanga.

Asoza uwo mwitozo ku mugaragaro, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yashimiye cyane abawitabiriye kuba bararanzwe no kwitwara neza, gukorera hamwe ndetse bakungurana ibitekerezo bagamije kurebera hamwe icyakorwa mu guca burundu iryo hohoterwa.

IGP Emmanuel K. Gasana yavuze ko uko gushyira hamwe ari ishema nk’abanyafurika bakwiye kugira, bityo bakarangwa no gushakira hamwe uko bafatanya mu kwikemurira ibibazo.

IGP Emmanuel K. Gasana yabwiye abo bitabiriye uwo mwitozo ko ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa rigomba kurwanywa ku buryo bugaragara, kuko mu gihe ryakomeza kubaho ryadindiza iterambere ry’abatuye Isi.

IGP Emmanuel K. Gasana yabwiye kandi abitabiriye uwo mwitozo ko mu mwaka wa 2015 icyicaro cyo kurwanya ihohoterwa kizaba gikora ibikorwa byacyo.

Icyo cyicaro kikaba giherutse gushyirwaho ibuye ry’ifatizo ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru na Ban Ki Moon Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibimbye, kikazagirira abatuye uyu mugabane w’Afurika akamaro mu bijyanye no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.

Uwavuze mu izina rya bagenzi be wo muri Sudani y’Amajyepfo yashimye uburyo bakurikiranye uwo mwitozo, aboneraho gushima kandi uko bakiriwe mu Rwanda.

Yavuze ko nagera iwabo muri Sudani y’Amajyepfo azabwira abayobozi ba Polisi ye, uburyo we na bagenzi be bafashijwe gukurikirana neza uwo mwitozo, ndetse n’uburyo bafashwe neza mu Rwanda.

Yagize ati ”ndizera ko ubutaha igihugu cyanjye na cyo kizaba kiri ku isonga mu bikorwa byo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.”

Umuhango wo gusoza ayo mahugurwa waranzwe kandi no guha impano zitandukanye ndetse n’impamyabumenyi ku bitabiriye bose uwo mwitozo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages