00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatagize igikorwa abagera kuri miliyoni 14, 5 bazaba bahitanwa n’ingaruka z’imihindagurikire mu 2050

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 19 January 2024 saa 08:49
Yasuwe :

Raporo nshya yashyizwe hanze ku wa 16 Mutarama mu Nama Mpuzamahanga yiga ku bukungu (World Economic Forum), igaragaza ko abantu bagera kuri miliyoni 14,5 bazaba bicwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ndetse ubukungu bufite agaciro ka miliyari ibihumbi 12,5 z’amadolari ku isi hose, buzangirika.

Umwe mu bagize inama y’ubuyobozi bw’iyi nama, Shyam Bishen, yavuze ko mu gihe ibiganiro bimaze igihe byibanda ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe ku bidukikije n’ubukungu, ubushyuhe bukabije bukomeje kwiyongera ku isi, bufite ingaruka ku buzima bwa muntu na gahunda z’ubuvuzi ku isi.

Iyi raporo igaragaza ko imihindagurikire y’ibihe ifite uruhare ku mpfu z’abantu n’izamuka ry’ikiguzi muri gahunda z’ubuvuzi aho biteganyijwe ko kizagera kuri miliyari 1000,1 z’amadolari bitarenze mu 2050.

Ni isesengura ryakozwe hashingiwe ku byagaragajwe n’akanama gahuriweho n’ibihugu ku bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe bitanga isura y’uko ubushyuye buzakomeza kwiyongera ku isi.

Mu bizatuma abantu benshi bakomeza kubura ubuzima harimo imyuzure, amapfa, ubushyuhe bukabije, inkongi zo mu gasozi no kwiyongera kw’amazi y’inyanja.

Imyuzure ni yo izaba iza ku isonga mu gihitana abantu aho bazaba bagera kuri miliyoni 8,5. Amapfa azaba ari ku mwanya wa kabiri. kigereranyo cy’abazicwa na yo kigera kuri miliyoni 3,2.

Ubushyuhe bukabije buzatera igihombo cya miliyari ibihumbi 7,1 z’amadolari bitewe n’iyangirika ry’umusaruro mu gihe umwuka uhumanye ushobora kuzaba ikindi kintu gitera impfu z’imburagihe zizagera kuri miliyoni icyenda buri mwaka.

Imihindagurikire y’ibihe kandi izatuma ubusumbane mu bikorwa by’ubuvuzi bukomeza kwiyongera aho abanyantegenke nk’abagore, abana n’abageze mu zabukuru, abakene n’abatuye mu duce bigoye kugeramo bazibasirwa kurusha abandi.

Uturere twa Afurika n’Amajyepfo ya Aziya byagaragajwe ko twibasirwa cyane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe bitewe n’umutungo udahagije, ibikorwaremezo bidakomeye n’ibikoresho bidakwiye byo mu buvuzi, bigatuma dukomeza kugorwa no guhangana n’izo ngaruka.

Iyi raporo igaragaza ko ari ngombwa ko inzego zibishinzwe zikorera hamwe mu gufata ibyemezo n’ingamba byo kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Ubufatanye bwa benshi hatitawe ku mipaka y’ibihugu n’inzego z’ibikorwa no kuvugurura inzego z’ubuzima ni zimwe mu ntambwe zizatuma bigerwaho.

Ihuriro ry’ubukungu rirahamagarira abafatanyabikorwa mu by’imihindagurikire y’ibihe n’ubuzima, gushyiraho itsinda ry’inzobere zikurikirana ibijyanye n’ibikorwaremezo na serivisi, ubuvuzi, abakozi bo mu nzego z’ubuvuzi n’abaturage muri rusange.

Muri Kanama umwaka ushize, Pariki y'Igihugu ya Nyungwe yafashwe n'inkongi hashya hegitari zigera kuri 18

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages