00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangajwe ibanga ryatumye Riviera High School itsindisha abanyeshuri bose

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 13 January 2015 saa 09:52
Yasuwe :

Ntibisanzwe ko ishuri rya Riviera (Riviera Hight School) ritsindisha abanyeshuri bose, ngo rigire abakobwa barenga 10 batsinda ku nota ryo mu cyiciro cya mbere, ari na yo mpamvu byatumye benshi bibaza ibanga ryakoreshejwe uyu mwaka ngo bigerweho. Uburezi bufite ireme, Gushyira hamwe kw’abarezi n’abanyeshuri, Ikinyabupfura,
Nyuma yo gusesengura icyatumaga ishuri rimwe mu mashuri akomeye hano mu Rwanda ariko ugasanga ritaza mu myanya ya mbere nk’abandi baba bahanganye. Byatumye ubuyobozi (…)

Ntibisanzwe ko ishuri rya Riviera (Riviera Hight School) ritsindisha abanyeshuri bose, ngo rigire abakobwa barenga 10 batsinda ku nota ryo mu cyiciro cya mbere, ari na yo mpamvu byatumye benshi bibaza ibanga ryakoreshejwe uyu mwaka ngo bigerweho.

 Uburezi bufite ireme,

 Gushyira hamwe kw’abarezi n’abanyeshuri,

 Ikinyabupfura,

Nyuma yo gusesengura icyatumaga ishuri rimwe mu mashuri akomeye hano mu Rwanda ariko ugasanga ritaza mu myanya ya mbere nk’abandi baba bahanganye. Byatumye ubuyobozi bw’ishuri bufata ingamba zihamye, none byatumye iri shuri riherereye mu karere ka Gasabo, ritsindisha abanyeshuri ku buryo budasazwe.

Nk’uko bitangazwa na Boniface O. Onyango, Umuyobobozi mukuru w’iri shuri, umwaka w’amashuri wa 2014, bari bafite umuhigo wo kuzatsindisha abanyeshuri bose kandi bagatsindira ku manota meza. Uyu muhigo uherekejwe n’ingamba zitandukanye ngo ni byo byatumye batsindisha abana bose mu cyiciro rusange.

Avuga ko mu banyeshuri 52 bari bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange, harimo 10 bo kuri iri shuri batsinze neza ku rwego rw’igihugu.

Yagize ati “Mu banyeshuri 52 bakoze ikizami gisoza icyiciro rusange, 32 batsinze mu cyiciro cya mbere, 14 batsinda mu cyiciro cya kabiri, abandi batanu batsinda mu cyiciro cya gatatu. Ibi byose tubikesha ingamba twafashe, zirimo igitsure gishyirwa ku banyeshuri mu rwego rwo kubatoza ikinyabupfura kugirango barusheho kwita ku masomo.”

Onyango akomeza avuga ko ubufatanye hagati y’abarimu, n’izindi ngamba zitandukanye bafashe, ari byo byatumye bagera ku burezi bufite ireme, ari na bwo bwatumye babona umusaruro ushimishije, aho abakobwa 11 bari mu cyiciro cya mbere cy’abatsinze neza ku rwego rw’igihugu.

Akomeza avuga ko gutoza abanyeshuri ikinyabupfura ari bimwe mu byatumye biga bashyizeho umwete, babifashijwemo n’abarezi(Abarimu) badahwema kubaba hafi , haba mu gihe cy’amasomo ndetse n’igihe cy’ikiruhuko.

Kuba abanyeshuri bose biga baba mu kigo, ngo na byo byatumye barushaho kwita ku masomo kuko nta mwanya wo kurangara baba bafite, ahubwo baba bari kumwe n’abarezi babitaho umunota ku munota dore ko n’igihe cyo gufata amafunguro bayafatira hamwe, bigatuma abana batishisha abarimu, ahubwo bakabisanzuraho ari na ko babasobanuza ibyo batumva.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages