00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangajwe igituma abantu bajya kwiyahurira mu Inkundamahoro

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 25 December 2021 saa 03:25
Yasuwe :

Inyubako izwi nka Inkundamahoro, ni imwe mu zimaze kumenyekana cyane mu Mujyi wa Kigali kuko iri mu zikorerwamo ubucuruzi bwinshi, aho ifite ibyumba 650 biri mu magorofa atanu ayigize.

Iyi nyubako iherereye mu Murenge wa Kimisagara, imaze no kumenyekana mu bundi buryo muri iyi minsi, cyane cyane nyuma y’uko hatangiye kubera ibikorwa by’abantu biyahurirayo abandi bakabigerageza, bamwe bakahasiga ubuzima abandi bakarokoka rwahize.

Muri uyu mwaka turi gusoza, abantu bane biyahuriye kuri iyi nyubako, abandi batanu barabigerageza ariko ntibyabahira.

Umuyobozi w’iyi nyubako, Niyonshuti Rwamo Emile, yabwiye IGIHE ko iyi nyubako ikunze kwiyahurirwamo kuko kuyigeramo nk’isoko byoroshye kurusha uko bimeze mu zindi nyubako zikorerwamo n’ibiro.

Yagize ati “Izindi nyubako zigizwe n’ibiro mu gihe iyacu ari isoko kandi umuntu ntiyajya mu biro by’undi ngo abyiyahuriremo mu buryo bworoshye, ariko twebwe tuba dufite aho abantu bose bahura batambuka kandi inzu ni ndende.”

Uyu muyobozi kandi yatunze urutoki itangazamakuru, avuga ko nyuma yo gutangaza inkuru yo kwiyahura k’umunyamategeko Me Bukuru Ntwari, byatumye benshi bahagana bafite uwo mugambi.

Yagize ati “Itangamakuru rikimara gutangaza inkuru ye, abantu bahise bamenya uko hateye n’uburyo byoroshye kuhiyahurira noneho bakajya baza bagasimbuka baciye mu rihumye abaharinda.”

Anashimangira ko kuba iyi nyubako irimo utubari turenga 30 nabyo biri mu byorohereza abashaka kwiyahura, kuko bamwe babona aho babanza kunywera inzoga mbere yo gusimbuka ngo biyahure.

Uyu muyobozi ariko yavuze ko bashyizeho ingamba zirimo kongera umutekano n’ubugenzuzi bugamije gushaka abashobora kugira umutima wo kwiyahura, kandi ko izi ngamba zatanze umusaruro mwiza.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuvuzi bw’Indwara zo mu mutwe mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr. Iyamuremye Damascène, yabwiye IGIHE ko umuntu wiyahuye kenshi aba afite ikibazo cyo kwiheba, kandi ugasanga akimaranye igihe ku buryo yakabaye yaritaweho mbere.

Ati “Kwiyahura bifitanye isano no kwiheba kandi kwiheba ni ikimeneyetso cy’ikibazo cyo mu mutwe kijyanye n’imitekerereze umuntu aba afite. Umuntu ugiye kwiyahura ubusanzwe abanza gutekereza ko kuba ariho ntacyo bimumariye noneho akumva ko kutabaho aribyo byiza.”

Nibura buri kwezi, abantu 100 bagerageza kwiyahura. Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruherutse kugaragaza ko mu myaka ibiri ishize, abantu 576 biyahuye mu Rwanda.

Kuba inyubako ya Inkundamahoro ikorerwamo ubucuruzi butuma kuyigeramo byoroha, ni bimwe mu bituma kwiyahuriramo byoroha, nk'uko ubuyobozi bwayo bwabitangaje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages