00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangajwe indi mihanda izakoreshwa mu gihe uwa Prince House - Masaka uri kwagurwa

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 31 August 2026 saa 10:39
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yatangaje ibindi byerekezo by’imihanda byakoreshwa ku banyuraga mu muhanda uva ahazwi nko kuri Prince House ugana i Masaka watangiye kuvugururwa ariko uzaba ukoreshwa igisate kimwe.

Ku wa 30 Kanama 2026 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko imirimo yo kwagura no kuvugurura umuhanda Prince House-Giporoso-Masaka itangira kuri uyu wa Mbere ikazamara imyaka ibiri n’igice.

Mu butumwa yanyujije kuri X, Polisi y’u Rwanda yagaragaje ko igice kimwe cy’uyu muhanda kizaba gikoreshwa, ariko kuko ibinyabiziga bigenda muri ubwo buryo biba ari bike, yagaragaje indi mihanda abantu bakwifashisha.

Hazabanza kubakwa igice kiva kuri Prince House i Remera kigana ahazwi nko ku Cyamitsingi.

Polisi yagaragaje ko muri icyo gihe abaturuka ahazwi nka Rwandex berekeza i Kabuga bashobora kwifashisha umuhanda uturuka Sonatubes-Alpha Place-Kabeza-Giporoso-Korodoro-Kanombe-Inyange-Kabuga.

Bashobora ariko no kutanyura mu Giporoso ahubwo bagahita bakomeze umuhanda wa Kabeza-Busanza-Kanombe kuri Segiteri bagakomeza ku Inyange.

Abava ku Kacyiru bagana i Kabuga bashobora gukoresha umuhanda uva ku Gisimenti-Rwahama-Umushumba Mwiza-Mulindi-Kabuga cyangwa bakifashisha indi mihanda igiye ishamikiye kuri uyu.

Amakamyo yanyuraga ku muhanda wa Prince House-Masaka yo Polisi yatangaje ko ashobora kunyura mu muhanda Kabuga-Kigali Special Economic Zone-Zindiro-Masizi-Birembo-Gasanze-Nyacyonga-Nyabugogo.

Ni mu gihe abava ku mupaka wa Rusumo bagana i Kigali no mu Majyepfo bashobora gukoresha umuhanda Rusumo-Ngoma-Ramiro-Bugesera bagakomeza.

Abapolisi kandi bazaba bari mu mihanda kugira ngo bayobore abakeneye kunyura mu mihanda yindi izunganira uwo uzaba uri kuvugururwa.

Umuhanda Prince House-Masaka ugiye kubakwa mu byiciro bine witezwe koroshya imigenderanire igana ku Bitaro bya CHUK bigiye kwimukira i Masaka, woroshye ukugera mu Cyanya cy’Inganda cy’i Masoro.

Leta kandi iteganya kuwushamikaho undi muhanda uzerekeza ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga kiri kubakwa mu Bugesera.

Umuhanda wa Prince House-Masaka uri kwagurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages