Aya marushanwa yateguwe n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) ku bufatanye n’Umuryango Swisscontact, uterwa inkunga n’Ikigo cy’Abasuwisi gishinzwe Ubutwererane n’Iterambere, SDC.
Umukozi muri RTB, Kagango Diogène, yabwiye IGIHE ko aya marushanwa agamije kugaraza ibimaze kugerwaho mu myigishirize y’Imyuga n’Ubumenyingiro no kurushaho gukangurira Abanyarwanda kugana amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro.
Yakomeje asaba abari kurushanwa kutagira ubwoba ahubwo bakerekana ibyo bazi kugira ngo bifashe Leta kumenya aho ikwiriye gushyira imbaraga.
Amarushanwa yitabiriwe n’abiga mu mashami atandatu yatoranyijwe ariyo: Ububaji, Ubwubatsi, Ubutetsi, Amashanyarazi, Ubukanishi bw’ibinyabiziga no gukora porogaramu za mudasobwa (software development).
Muri aya marushanwa buri shuri ryo mu Ntara y’Iburengerazuba rifite aya mashami ryagiye ryohereza abanyeshuri babiri barihagarariye muri buri shami ryatoranyijwe.
Amarushanwa azakorwa mu byiciro bibiri aho mu cy’amajonjora amakipe azaba agizwe n’abanyeshuri babiri babiri. Amakipe azarenga icyiciro cy’ijonjora, buri munyeshuri azarushanwa ku giti cye mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa.
Haji Abdou Karemera, rwiyemezamirimo mu bijyanye n’ububaji akaba n’umwe mu bagize akanama nkemurampaka, yavuze ko buri kipe ihabwa ikizamini cyanditse ku rupapuro igasabwa gukora icyo gikorwa mu buryo bufatika.
Urugero nk’ikipe ikora ku bubaji isabwa gukora nk’intebe, hakazarebwa niba iyo ntebe inoze, niba iyo kipe itarapfushije ubusa ibikoresho, hakanarebwa kandi niba ibipimo yasabwe kubahiriza ari byo yakurikije.
Ati “Aya marushanwa tuyitezeho kudufasha kumenya niba abanyeshuri bari guhabwa ubumenyi buzabafasha guhangana ku isoko ry’umurimo.”
Umukozi w’Umuryango Swisscontact, Samuel Byukusenge, yavuze ko bahisemo gutera inkunga aya marushanwa mu rwego rwo gushishikariza abantu kwiga imyuga n’ubumenyingiro.
Ati “Abantu basuzugura Imyuga n’Ubumenyingiro bakumva ko ari iby’abantu badashoboye. Twahisemo gutera inkunga aya marushanwa mu rwego rw’ubukangurambaga, tugamije kwereka abantu ko Imyuga n’Ubumenyingiro ari ibintu umuntu yiga akajya ku isoko ry’umurimo vuba.”
Uwineza Séraphine witabiriye amarushanwa aturutse muri Mibilizi St Augustin TVET School, yabwiye IGIHE ko yiteze kungukira byinshi muri aya marushanwa.
Ati “Muri aya marushanwa niteze kuzahungukira ubumenyi kuko nahahuriye n’abandi bantu bavuye ku bindi bigo kandi turaganira.”
Manishimwe Noël wiga kuri Koleji Nazarreth ya Gisenyi, uri kurushanwa mu ishami ryo gukora porogaramu za mudasobwa, yavuze ko ibyo bari kurushanwamo ari ibyo basanzwe biga mu ishuri.
Ati “Nubwo irushanwa ari irushanwa niteguye gutsinda.”
Muri buri shami umunyeshuri wa mbere azahembwa mudasobwa ngendanwa ya HP n’igikombe cya zahabu kinini, umunyeshuri wa kabiri azahembwa mudasobwa ngendanwa ya Lenovo n’igikombe cya zahabu gito, uwa gatatu azahembwa tablet, uwa kane azahembwa telefone ya Smartphone. Buri munyeshuri witabiriye iri rushanwa azahabwa umudali.
Aya marushanwa yatangiye ku wa 14 Ugushyingo 2021 yitabiriwe n’ibigo by’amashuri 44 byo mu Ntara y’Iburengerazuba. Biteganyijwe ko azasozwa tariki 20 Ugushyingo 2021 hahembwa abanyeshuri barushije abandi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!