00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangijwe ibiganiro byitezweho guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 25 October 2019 saa 07:55
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bagore (UN Women) mu Rwanda, k’ubufatanye n’Umuryango w’Abadage, Friedrich-Ebert-Stiftung, batangiye gahunda yihariye y’ibiganiro bizajya bihuza abakobwa, abahungu, abagabo n’abagore, bungurana ibitekerezo ku guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye hagati yabo no kongerera ubushobozi abagore.

Iyi gahunda y’ibiganiro izwi nka “Gender Cafés” yatangijwe bwa mbere mu Rwanda kuri uyu 23 Ukwakira 2019, bikazajya biba inshuro imwe mu mezi ane.

Iyi gahunda itangijwe mu gihe Isi yose yitegura kwizihiza iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore, itangira ku wa 25 Ugushyingo buri mwaka ikarangira ku 10 Ukuboza k’umusi wahariwe uburenganzira bwa muntu. Muri iyo minsi imiryango ya Leta n’itegamiye kuri Leta ndetse n’imiryango nterankunga ikora ibikorwa bitandukanye byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umuyobozi wa UN Women-Rwanda, Fatou Lo, yavuze ko bazajya bahitamo ahantu bahurira bakaganira ku ngingo zitandukanye, zibanda ku bibazo bibangamiye uburinganire n’ubwuzuzanye.

Ati “Gender Cafés ni ahantu hagenewe ibiganiro bihuza abantu batandukanye baganira ku bibazo bireba uburinganire n’ubwuzuzanye no kongerera ubushobozi abagore, ku burenganzira bw’umugore, uko bafashwe mu muryango, kumvisha abagore ko imbaraga bafite bashobora kuzibyaza umusaruro.”

Fatou yavuze ko uburinganire n’ubwuzuzanye no kongerera ubushobozi umugore, bitagerwaho igihe hirengagijwe uruhare rw’umugabo.

Ati “Bimaze kugaragara ko utagera k’uburinganire n’ubwuzuzanye no kongerera ubushobozi abagore udakoranye n’abagabo. Ni ukugerageza guhamagara abafatanyabikorwa batandukanye tugasangira ikawa n’icyayi ariko tukanungurana ibitekerezo n’ubumenyi ku byo twakora kugira ngo duteze imbere uburinganire n’ubwuzuzanye no kongerera abagore ubushobozi.”

Fatou yavuze ko nubwo hari ibibazo bibangamira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, hari intambwe ishimishije Guverinoma y’u Rwanda imaze gutera mu kuryubahiriza nko kubaha umwanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo n’ibindi.

Mu bigikeneye gushyirwamo imbaraga harimo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kububakira ubushobozi n’ibindi bigamije kubafasha kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu, kwihangira imirimo n’ibindi.

Umwarimu muri Kaminuza ya Malawi, Dr Zindaba Chisiza, yatanze ikiganiro kigaruka ku buryo bwafasha abantu b’igitsina gabo gushyigikira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye no kongerera ubushobozi abagore.

Yavuze ko ari ngombwa kugira ngo abagabo n’abahungu basobanukirwe uruhare rwabo mu gushyigikira uburinganire n’ubwuzuzanye, cyane cyane birinda ibikorwa byo guca intege abakobwa n’abagore, bibagaragaza nk’abadashoboye.

Ati “Igihe urubyiruko rw’abahungu rufashe iya mbere mu kumvikanisha ko abagore n’abakobwa nabo bashobora imirimo nka bagenzi babo b’abahungu n’abagabo, bakagaragaza ko abagore bafite uburenganzira bwo kwiga, kuvura, bafite uburenganzira bungana n’ubw’abagabo nta tandukaniro ririmo, twagira umuryango ubasha guhangana na buri kimwe kiwugarije.”

Yasobanuye ko kugira ngo abagabo bumve urwo ruhare rwabo ari ibintu bigomba gutangirira mu muryango, birinda gutoza abana ko hari ibigenewe abakobwa bitagenewe abahungu cyangwa ibigenewe abahungu bitagenewe abakobwa.

Gender Cafes isanzwe ikorwa mu bindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika UN Women ikoreramo.

Ibi biganiro byahuje abayobozi batandukanye barimo abahagarariye UN Women na Friedrich-Ebert-Stiftung
Mu Rwanda hatangijwe gahunda y’ibiganiro byihariye byitezweho guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye
Fatou yavuze ko kongerera ubushobozi umugore, uburinganire n’ubwuzuzanye bitagerwago igihe hirengagijwe uruhare rw’umugabo
Dr Zindaba Chisiza, yatanze ikiganiro kigaruka ku buryo bwafasha abantu b’igitsina gabo gushyigikira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye no kungerera ubushobozi abagore

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages