Ni igikorwa cyatangirijwe ku mugaragaro mu Karere ka Ruhango kuri uyu wa Gatatu, kikaba kiri gukorwa n’ikigo cya HoReCo (Horticulture in Reality Corporation Ltd) kigizwe n’abagoronome bagera ku 100 barangije mu mashami atandukanye ya Kaminuza nyuma bagahabwa amahugurwa ku buhinzi n’ubworozi bikozwe mu buryo bwa kinyamwuga muri Israel.
HoReCo yagiranye amasezerano na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, agamije gufata neza no gucunga ibyanya byuhirwa byatunganyijwe hagamijwe kubibyaza umusaruro mu bwinshi no mu bwiza.
Umuyobozi Mukuru wa HoReCo, Ndayizigiye Emmanuel, yavuze ko biyemeje guca imirwanyasuri ku misozi ikikije ibishanga kugira ngo ubutaka bwaho busigasirwe, iyo misozi ibashe kwera n’ibishanga bihingwemo neza.
Ati “Kugeza ubu turi gukorera mu turere 18 tw’igihugu aho dufite ibishanga bifite ubuso bwa hegitari 10,037 aho usanga abahinzi bibumbiye mu makoperative bagera ku bihumbi 50. Turifuza ko hose twahazenguruka kugira ngo iyo suri itwangiriza tuyikumire.”
Yasobanuye ko bafashe uyu mwanzuro wo kurwanya isuri mu mirima y’abaturage nyuma yo kubona ko hari ibikorwa remezo by’ubuhinzi biri kwangirika kandi Leta yarabitanzeho amafaranga menshi.
Yagize ati “Ibyagezweho biragaragara umusaruro urazamuka, abahinzi hari aho bavuye n’aho bageze, ariko imihindagurikire y’ikirere igenda iteza ibibazo, ibishanga bimwe bigatwarwa bitewe n’isuri iva ku misozi igasenya n’ibikorwa remezo. Ni bwo twavuze ngo ntabwo twakomeza kurebera, reka dutangize ubukangurambaga bugamije guca imirwanyasuri ku misozi ikikije ibishanga.”
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, babwiye IGIHE ko isuri ari imbogamizi ikomeye kuri bo kuko ituma batabona umusaruro i musozi kandi yangiza n’igishanga bahingamo umuceri.
Uwitonze Marie Rose ati “Ku misozi ya hano iwacu hakunze kwibasirwa n’isuri ku buryo iyo imvura iguye imanura ubutaka ikaburunda mu gishanga kiri hano hepfo. Imyaka ihinze i musozi irangirika n’ihinze mu gishanga ikarengerwa tukabura byose.”
Abaturage bo mu Murenge wa Bweramana bashimye ibikorwa byo kurwanya isuri bari gukorerwa mu mirima, bavuga ko bibabereye urugero rwiza.
Mbuguje Frederic ati “Ndashimira iki gikorwa cyo guca imirwanyasuri kuko bizadufasha guhinga tukeza ndetse n’igishanga cyacu kikongera kuduha umusaruro. Ibi natwe tuzajya tubikora mu mirima yacu.”
Perezida wa Koperative Coribaru, Ndagijimana Etienne, yavuze ko bahinga mu gishanga cya Base gifite ubuso bwa hegitari 100 ariko izigera kuri 50 zangijwe n’isuri ku buryo batabasha kuhakorera.
Ati “Koperative yacu ifite abanyamuryango 926 bakorera muri iki gishanga cya hegitari 100, gusa ahangana na hegitari 50 gusa niho turi gukorera kuko ahandi hangijwe n’isuri n’ahasigaye haragenda hangirika ku buryo urebye dusigaranye ahangana na hegitari 36 gusa.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yashimiye urubyiruko rwa HoReCo rwabafashije guteza imbere ubuhinzi, asaba abaturage gukomeza gukorana nabo neza no gukurikiza inama babagira.
Ati “Bakorera henshi mu ntara yacu n’ubwo atari hose ariko aho bakorera hari impinduka igenda igaragara cyane by’umwihariko mu bijyanye n’imyumvire y’abaturage bakorana nabo.”
Guverineri Kayitesi yijeje abahinga mu gishanga cya Base ko ibikorwa byo guca imirwanyasuri ku misozi igikikije nibirangira hazashakwa ubushobozi gutunganya ubuso bwacyo bwangiritse kugira ngo cyose cyongere gihingwe.
Urubyiruko rwo muri HoReCo rusanzwe rukora ibikorwa birimo gufasha abahinzi guhinga mu buryo bwa kinyamwuga no kwita ku musaruro; kububakira ubushobozi binyuze mu bukangurambaga no kubahugura ku bintu bitandukanye no kubigisha uburyo bwo kuhira imirima.
HoReCo ikorera mu turere 18 ari two Gasabo, Kicukiro, Kamonyi, Ruhango, Nyanza, Huye, Nyaruguru, Gisagara, Nyamagabe, Nyamasheke, Ngoma, Kirehe, Bugesera, Nyagatare, Rwamagana, Rulindo, Musanze na Gakenke.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!