00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangijwe igerageza ry’uko abana babyaza umusaruro ubumenyi bakura mu ishuri

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 30 November 2019 saa 07:19
Yasuwe :

Mu Rwanda hatangijwe igerageza rizafasha abana gutekereza byimbitse uburyo bakwifashisha ikoranabuhanga mu kubyaza umusaruro ubumenyi bakura mu mashuri mu gukemura ibibazo byugarije sosiyete.

Iri gerageza rikorwa n’ikigo Sakura Group ku bufatanye n’Umushinga Rwanda Future Education Laboratory, ryatangirijwe ku bana 25 nirimara gutanga umusaruro rikazamurikirwa Minisiteri y’Uburezi kugira ngo yemeze niba byakwifashishwa mu burezi bw’u Rwanda.

Bimwe mu byo abana baheraho biga harimo imikorere y’amatara agenzura urujya n’uruza mu mihanda azwi nka ‘Feu Rouge’, gutegura uburyo amazi cyangwa amatara yafunguka mu gihe umuntu ayageze iruhande n’ibindi abana bazagenda bavumbura bitewe n’uko bacengerwa n’amasomo.

Umuyobozi mukuru wa Sakura Group, Mutsinzi Antoine, yabwiye IGIHE ko bakoze igenzura bagasanga mu nteganyanyigisho y’ikoranabuhanga mu mashuri abanza harimo iyo kwigisha abana ibijyanye no kuregera ibikoresho bikaza kwikoresha [Robotic].

Ati “Twasanze tugendeye no ku bindi bihugu nko mu Buyapani n’ahandi hari ibintu nk’abanyarwanda twareba niba abantu bafite uburyo bwo kugenzura imikorere y’ibikoresho runaka.”

Yatanze urugero nk’aho mu nzu zigezweho utambuka ukabona itara riratse, cyangwa mu bwiherero amazi akirekura ari uko umuntu ahanyuze umwana akibaza ikibaye kugira ngo izo mpinduka zibe.

Ati “Ibyo nibyo twahereyeho twibaza tuti kuki umwana wacu tutamuha amahirwe yo kugira ngo abitangire akiri muto kuri ibyo bikoresho byikoresha cyangwa uregera bikikoresha kugira ngo bibafungure mu mutwe batekereze ku bisubizo by’ibibazo bahura nabyo mu buzima busanzwe.”

Mutsinzi avuga ko Minisiteri y’Uburezi yabasabye gukora igerageza rigamije kureba niba ayo masomo hari icyo yafasha ku bushobozi bw’abanyeshuri bo mu Rwanda cyane cyane abakiri mu kigero cy’imyaka itanu na 12.

Ati “Icyo Tubona izadufasha ni ukureba niba amasomo twateguye ari ku rwego rw’abana dufite bari mu kigero cy’imyaka itanu na 12.”

Iri gerageza rizamara ibyumweru bibiri niryo rizagaragaza niba aya masomo atanga umusaruro mu kuvumbura ibitekerezo by’umwana mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije igihugu bifashishije amasomo biga ku ishuri.

Nyuma yo kumurika ibizava muri iri gerageza Ministeri y’Uburezi yababwiye ko bazicara bakareba niba ayo masomo yakongerwa mu nteganyanyigisho y’amashuri abanza.

Iri gerageza rizakorerwa ku bana bari hagati y'imyaka itanu na 12
Hatangijwe igerageza rizafasha abana gutekereza byimbitse uburyo babyaza umusaruro ubumenyi bakura mu mashuri

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages