Ni igikorwa cyatangijwe mu nama nyunguranabitekerezo yabereye mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba yibanze mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bikigaragara mu bikorwa byo kurengera abana.
Ikibazo cyo guhohotera abana kimaze gufata indi ntera, kuko mu mwaka wa 2019/2020, abasenateri bagaragaje abana basambanyijwe 4.265 muri bo harimo 97.4% ari abakobwa n’abahungu 2.6%.
Uretse gusambanya abana, hanagaragajwe ko hakiri ibibazo by’ihohoterwa ry’abana rishingiye ku gukoreshwa imirimo ibujijwe cyane cyane mu rwego rw’ubucukuzi y’amabuye y’agaciro, aho abana basabwa kujyana n’ababyeyi babo muri iyo mirimo, kugira ngo umuryango usarure agatubutse.
Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’Abakora mu bucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, REWU, Mutsindashyaka André, yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu kurwanya iki kibazo mu buryo burambye.
Yagize ati “Twabonye amakuru aturutse mu turere, yerekana ko iki kibazo gihari. Tugiye gukora inama n’amahugurwa, kugira ngo abakozi bakora mu birombe bahugurwe bamenye ko gukoresha abana mu kirombe ari icyaha.”
Uyu muyobozi yavuze ko ahanini iki kibazo giterwa n’uko abakozi bakora mu birombe by’amabuye y’agaciro batagira umushahara, ahubwo bagahemberwa umusaruro bakoreye ku munsi, bigatuma bamwe mu babyeyi bazana abana babo kugira ngo babafashe kubona umusaruro mwinshi.
Mukandekezi Gemma wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa World Vision Rwanda, yavuze ko mu gihe inzego zose zahagurukira iki kibazo zigafatanyiriza hamwe kugishakira igisubizo, bishoboka cyane ko cyakemuka burundu.
Ati “Abana ni wo murage w’igihugu, ni yo mpamvu dukwiye kubarinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose. Hari uburyo bwo kumenya ibikorwa by’ihohoterwa bikorerwa abana ndetse no kugaragaza uburyo dukwiye guhangana nabyo. Dukwiye gushyira imbaraga mu kwigisha abaturage bakamenya ubwo buryo kugira ngo bajya batanga amakuru aho babonye ibikorwa byo guhohotera abana.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Uwambajemariya Florence, yavuze ko bagiye kurushaho kongera imbaraga mu gukorana, yaba ari hagati y’inzego z’ibanze ndetse no kongera imikoranire hagati n’imiryango itari iya Leta nka World Vision na REWU.
Ati "Twasanze tugomba guhuza imibare, tugahuza uburyo bwa raporo tukanashyira imbaraga mu gukumira mbere y’uko ibi byaha bibaho. Tugiye kongera intege mu ihuzabikorwa, dukorane n’abafatanyabikorwa nka World Vision na REWU, aho twiyemeje gushyiraho ihuriro kugira ngo tujye dukorana bya hafi.”
Muri iyi nama kandi World Vision yatangaje umurongo w’ayo utishyurwa wa 7272 ushobora kwifashishwa mu kumenyekanisha ihohoterwa rikorerwa abana, ndetse ukaba ushobora no kunyura ku rubuga rwa http://complaints.wvrwanda.org/ aho amakuru atanzwe ahita ashyikirizwa inzego z’ubuyobozi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!