Ryatangirijwe muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye kuri iki cyumweru, aho abantu 612 baturutse mu gihugu hose bagiye gutozwa mu gihe cy’icyumweru kimwe.
Arifungura ku mugaragaro, Bamporiki yavuze ko ryitezweho umusaruro mwiza kuko ari iriba ry’ubwenge.
Ati “Itorero ni iriba ry’ubwenge; mukwiye gukomeza kuba indashyikirwa kuko ibintu mukora mu buzima bwanyu bwa buri munsi ku nzego zitandukanye, mugenda mugaragaza ubudashyikirwa. Nimunyemerere n’iri torero bizandikwe mu mateka y’u Rwanda ko habaye itorero ryabereye muri Kaminuza y’i Huye rikaba itorero ry’indashyikirwa.”
Bamporiki Edouard yabwiye itangazamakuru ko itorero ry’abafite ubumuga rifite umwihariko bitewe n’uko bazatozwa.
Ati “Tuzatinda cyane ku ntekerezo (Philosophy), ni ukuvuga ngo tuzatinda ku ku kuvuga ngo umuco w’abanyarwanda n’indangagaciro z’abanyarwanda zihishemo ubwenge ki tudakoresha uyu munsi, ahongaho tuhacukumbure.”
“Turizera ko abatozwa bazatanga ibitekerezo ariko n’abazaza kubatoza nabo bazabereka icyo bo bakora nk’abantu bafite ubumuga. Uvomye mu muco no mu ntekerezo z’abakurambere bacu, ufite ubumuga u Rwanda waruha musanzu ki? Ni aho tuzibanda cyane.”
Akomeza avuga ko akarasisi, kubyina n’intambwe y’intore y’ingabo nziza bifasha abatozwa gukorera hamwe badasobanya ariko abafite ubumuga batazabikoreshwa ahubwo bazatozwa ibijyanye na byo.
Ati “Bo nta karasisi tuzabakoresha kuko bafite impamvu zitabibemerera zabagora kubikora ariko ntibitubuza gusobanura iyo mitekerereze kugira ngo mu buzima bwabo nibava hano binjire mu gukora badasobanya nk’abatahiriza umugozi umwe.”
Bamwe mu baje gutozwa babwiye IGIHE ko babyishimiye kandi bazabona n’umwanya wo gutanga ibitekerezo ku cyabakuriraho imbogamizi bagihura nazo.
Kubwimana Ange Felix ati “Nk’abantu bafite ubumuga dufite ibyifuzo byinshi twazaganiraho; nk’uburyo twabona insimburangingo ku buryo bworoshye n’ibindi byinshi cyane byadufasha kugira imibereho myiza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, avuga ko kuri ubu bishimira ko basigaye bahabwa agaciro n’uburenganzira bwabo bukubahirizwa.
Ati “Kera abafite ubumuga bafashwaga ku bw’impuhwe ariko kuri ubu kubera uburenganiza Leta yashyizeho binyuze mu mategeko aturengera, dusigaye dufite uburenganzira bwo kwiga, kuvuzwa, kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu n’iryacu n’ibindi”.
Itorero ry’abafite ubumuga ribaye ku nshuro ya kabiri. Irya mbere ryabaye mu mwaka wa 2010. Izina bahawe ni ’Indashyikirwa’.



















TANGA IGITEKEREZO