Kuri uyu wa kabiri tariki ya 23, Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganiren n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu rwatangije ibiganiro bigamije kureba uko inzego zinyuranye zubahiriza ibipimo by’uburinganire n’ubwuzuzanye mu igenamigambi n’ishyirwamubikorwa ry’uburinganire.
Hafatiwe ku ngingo y’Itegeko Nshinga ivuga ko Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu (Gender Monitoring Office) rufite inshingano yo kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu nzego zinyuranye, ibi biganiro byatumiwemo abaturutse mu nzego zinyuranye z’igenamigambi, abashinzwe igenzura ry’ishyirwamubikorwa ry’ibyagezweho mu bigo, abashinzwe ibarurishamibare mu nzego mvugurura-bukungu, abarebwa n’iterambere ry’icyaro, abashinzwe inzego z’ubukungu n’ab’imiyoborere myiza.
Aba bose bararebera hamwe icyakorwa kugira ngo ibyo inzego zinyuranye ziyemeje mu igenamigambi ryazo bigerweho hubahirizwa ihame ry’uburinganire, bufatiye ku bipimo byagenwe.
Aganira na IGIHE, Patrick Mico umuyobozi ushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire yavuze ko uru rwego rwashyizeho ibipimo ngenderwaho byo gufasha kumenya niba koko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryubahirizwa uko bikwiye. Ati "Mu biganiro byatanzwe, biragaragara ko bamwe bari mu bipimo bikwiye koko, hari ababirimo gahoro, hari n’abatabirimo neza. Icyo dukora ni ukunganirana, ahari icyuho tukamenya icyo gukora kugira ngo bigerweho".
Biteganyijwe ko ibi biganiro bizarangira havuguruwe kandi hanogejwe ibipimo ngenderwaho by’ihame ry’uburinganire, hifashishijwe igenzura ry’ibyagezweho mu nzego zitandukanye (Zaba iza Leta cyangwa iz’abikorera).



















TANGA IGITEKEREZO