00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangijwe ubukangurambaga bugamije gusigasira ubuzima bw’umwana n’umubyeyi

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 15 October 2019 saa 11:57
Yasuwe :

Mu karere ka Karongi hatangirijwe ubukangurambaga mu cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana buzafasha mu kwirindwa indwara ziterwa n’umwanda , himakazwa ibikorwa biteza imbere ubuzima nk’isuku.

Impamvu iki cyumweru cyatangirijwe mu karere ka Karongi, Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko aka karere kagaragaje ikigero kiri hejuru mu kugaragaza ingaruka ziterwa no kubura isuku kurusha utundi turere mu gihugu zirimo kuba hari umubare munini w’abarwaye inzoka zo mu nda, ikigero gito cy’abantu bakoresha uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro, n’ikigero kiri hejuru cy’ababyeyi babyarira mu rugo.

Nyiransabimana Perpetue n’umugabo we Higiro Simon bo mu Murenge wa Mubuga batanze ubuhamya bw’ukuntu bamaze gutera imbere nyuma y’uko umugabo yifungishije burundu bamaze kubyara abana batandatu.

Ati “Twaricaye n’umugabo wange tumaze kubyumvikanaho tuboneza urubyaro ariko none ubu simperuka kubyara ndakora neza umusaruro ukaboneka sinkibyaragura nka mbere, abana barya neza iyo tubaboneza urubyaro tuba dufite ba nyandwi naba nyabyenda’’.

Abayobozi barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Patrick Ndimubanzi n’uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) mu Rwanda, Dr. Kasonde Mwinga, batanze urugero ku baturage, babereka uko bakaraba intoki n’amaboko mu rwego rwo kugira isuku, ndetse banaha abana ibinini birimo intungamubiri.

Dr Patrick Ndimubanzi yavuze ko bahisemo Karongi kubera umubare munini w’abana bagwingiye, asaba abaturage kwirinda umwanda bakumira indwara.

Ati’ “Impamvu twahisemo akarere ka Karongi nuko mu bushakashatsi twakoze Karongi yari iri mu turere dufite imirire mibi aho twahasanze abana 49% bagwingiye mu gihe igihugu cyose ari 38% , turasaba ko ubukangurambaga bwakomeza hirindwa malariya, inzoka zo mu nda kuko zitera igwingira ariko twibande mu kuboneza urubyaro’’.

Yakomeje avuga ko muri iyi gahunda mu turere twose abana bafite hagati y’amezi 12 na 59 bazahabwa ikinini cy’inzoka n’ikinini cya Vitamine, hazapimwa ikizigira cy’akaboko ku bana batarengeje imyaka 5 naho ku bantu bakuru uhereye ku myaka 15 baturiye ibiyaga bazahabwa nabo ibinini.

Ubu bukangurambaga bwatangijwe, buzajya bushyirwa mu bikorwa n’abajyanama b’ubuzima, bashishikariza urugo ku rundi ibikorwa bibukubiyemo bafatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

Mu bushakashatsi bwakozwe mu 2015 ku mibereho y’ingo, uturere tw’Intara y’Iburengerazuba twaje ku isonga mu kugira umubare munini w’abana bagwingira. Nyabihu yaje ku mwanya wa mbere na 59.0%, Ngororero iba iya kabiri na 55.5%, Karongi 49.1% na ho Rubavu iza ku mwanya wa Kane na 46.3%.

Abana bahawe amata, nka kimwe mu binyobwa bikungahaye ku ntungamubiri zituma umwana akura neza
Guha abana amata, ni ugishishikariza ababyeyi kubigira umuco bayaha abana ngo bagire imikurire myiza
Mu gutangiza ubukangurambaga i Karongi, abana bahawe ibinini bya vitamine bibarinda indwara z'inzoka
Aha Dr Ndimubanzi yahaga umwana ikini cya Vitamine, mu bukangurambaga bwahariwe kwita ku buzima bw'umwana n'umubyeyi
Dr Patrick Ndimubanzi yavuze ko bahisemo Karongi kubera umubare munini w’abana bagwingiye, asaba abaturage kwirinda umwanda bakumira indwara.
Guverineri Munyantwari yeretse abaturage uburyo bwiza bwo gukaraba hirindwa umwanda n'indwara ziwukomokaho
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse yijeje ko bagiye kurushaho ubukangurambaga bugamije gusigasira ubuzima bw'umwana n'umubyeyi
Bamwe mu basusurukije umuhango wo gutangiza ubukangurambaga mu cyumweru cyahariwe ubuzima bw'umubyeyi n'ubw'umwana mu karere ka Karongi
Abana bapimwe umuzenguruko w’ikizigira cy'ukuboko ku bana bato bari munsi y’imyaka itanu ngo harebwe ko imikurire yabo ihuye n'imyaka yabo
Guverineri Munyantwari ahereza umwana igitonyanga cya vitamine igamije kumurinda indwara no kumufasha mu mikurire
Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) mu Rwanda,Dr. Kasonde Mwinga yashimye Reta y'u Rwanda mu gushyira mu bikorwa gahunda z'ikinyagihumbi
Nyiransabimana Perpetue n’umugabo we Higiro Simon bo mu Murenge wa Mubuga batanze ubuhamya bw’ukuntu bamaze gutera imbere nyuma y'uko umugabo yifungishije burundu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages