Yabitangaje kuri uyu wa 4 Gashyantare 2022, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage gutangira gutanga ubwisungane mu kwivuza bwa 2022/2023.
Meya Murekatete yavuze ko imwe mu mpamvu zatumye aka karere kuri ubu kari ku mwanya wa 25 mu turere 30 ari uko abayobozi bashobora kuba barashyize imbaraga nyinshi mu bukangurambaga bwo kwirinda icyorezo cya covid-19.
Muri ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu Murenge wa Nyabirasi, uri ku mwanya wa 11 mu mirenge 13 igize akarere ka Rutsiro, abaturage basabwe kwibumbira mu bimina bya mituweli kuko ari ryo banga rikoreshwa n'uturere tuza imbere mu bwisungane mu kwivuza.
Meya Murekatete yavuze ko intego y'ubuyobozi ari ukugira umuturage utekanye kandi ubayeho neza.
Ati "Nshingiye ku byo tuganiriye aha, mfite icyizere ko umwaka utaha wa 2022/23 abaturage bacu bose bazaba bafite ubwisungane mu kwivuza, tukaza mu turere twa mbere kuko umwanya turiho ubu ntabwo udushimishije".
Pasiteri Ntamuhanga Gaspard uyobora rimwe mu matorero akorera mu murenge wa Nyabirasi yabwiye IGIHE ko ubuharike buri mu bidindiza gahunda ya mituweli muri uyu murenge.
Ati "Ubuharike butuma abantu babyara abana benshi badashoboye kwishyurira mituweli kandi iyo bagiye guharika ingo za mbere barazita.”
Meya Murekatete avuga ko ubuharike ari icyaha gihanwa n'amategeko agasaba ababukora kubihagarika.
Mu Murenge wa Nyabirasi habarurwa ingo 95 zibana mu buharike. Muri uyu murenge abafite ubwisungane mu kwivuza ni 81%. Muri rusange mu Karere amaze gutanga mituweli ni 84%.







Ibitekerezo 0