00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangijwe umushinga uzatanga ishusho ku muco w’amahoro mu mashuri abanza n’ayisumbuye

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 28 January 2020 saa 10:06
Yasuwe :

Ihuriro ry’abashakashatsi bahujwe na Kaminuza y’u Rwanda, Umuryango mpuzamahanga urwanya Jenoside, ubwicanyi n’ibyaha byibasira inyoko muntu, AEGIS Trust, na Kaminuza ya East Anglia yo mu Bwongereza, batangije umushinga wo kwimakaza umuco w’amahoro mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Uyu mushinga uzagaragaza icyo mwarimu n’umunyeshuri bakeneye kugira ngo uburezi burusheho kugenda neza hashingiwe ku kuba buri wese afite amahoro.

Kimwe mu bikorwa by’uwo mushinga wiswe "Building Culture of peace in Rwandan Schools" ugamije kwimakaza umuco w’amahoro mu mashuri abanza n’ayisumbuye ni ubushakashatsi, buzagaragaza ibibangamiye umwarimu n’umunyeshuri, mu burezi kubera kubura amahoro.

Ni umushinga uzatwara ibihumbi 151 by’ama-Pound asaga miliyoni Frw 184.

Umuyobozi w’uwo mushinga, Dr. Sylvestre Nzahabwanayo, usanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda muri Koleji y’Uburezi, yabwiye IGIHE ko ibizava muri ubwo bushakashatsi bizagaragaza umuco w’amahoro mu mashuri mu buryo bwagutse kurusha kumva ayo abantu babuzwa n’intambara.

Mu byo biteze kugaragaza mu bibazo bibangamiye uburezi mu Rwanda, birimo ikibazo cy’abana banga ishuri kandi leta yarakoze uko ishoboye ikubaka ibikorwa remezo bya ngombwa.

Ati "Ushobora kuvuga ngo nubatse amashuri nubatse ibibuga, nazanye abarimu kuki abana batajya ku ishuri? Natanze ibitabo ntanga mudasobwa, kuki abana badakunda ishuri, icyo nicyo tugamije kumva. Dushobora kuba twumva amahoro ku ishuri uko abana bo batayumva tugatanga ibyo twumva bitanga amahoro ariko bo bayumva mu bundi buryo."

Dr. Nzahabwanayo avuga ko ibisubizo byinshi bizatangwa n’abanyeshuri ndetse n’abarimu muri uwo mushinga, aho bazanagaragaza icyabangamira amahoro ya mwarimu kuko atabasha kuyaha abo arera atayafite.

Ati " Abarimu se bo babyumva bate, kuri we kuba ari mu kigo gitekanye afite amahoro hasabwa iki? Hagomba kuba hari iki? Ushobora gusanga bya bindi tuvuga ngo hakenewe kuba hari mudasobwa hari ibitabo hari ibindi bindi bikenewe. Ntushobora kwigisha nk’umwarimu udafite amahoro. Ntabwo watanga n’icyo utanafite niba utayafite muri wowe nta nayo uzatanga mu ishuri."

Akingeneye Sandrine wiga ku rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Vincent De Paul i Rwamagana yabwiye IGIHE ko kuri we igishobora gutuma abura amahoro mu myigire ye ari ikimubuza uburenganzira bwe cyangwa gusabwa ibirenze imitekerereze ye.

Mu byo abona bibuza amahoro urungano rwe bikanatuma bamwe bava mu ishuri yagize ati "Bigiye bitandukanye ariko akenshi, ngendeye ku nkuru y’umwana nzi wavuye mu ishuri biterwa n’umuryango abamo akenshi usanga biterwa n’amakimbirane aba mu rugo cyangwa ugasanga umuryango urakize cyane bityo bigatuma batabona umwanya wo kwita ku mwana babyaye”.

Ngendahimana Hassan, wigisha ku ishuri Friends of Children International School, rihereye mu Karere ka Rwamagana, avuga ko ubushakashatsi buzatuma bamenya uko bagarura amahoro igihe yabuze mu bana barera.

Ati "Uyu mushinga uzatwereka uburyo umuntu yakoresha kugira ngo azane ya mahoro yabuze mu ishuri."

Ibikorwa by’uwo mushinga bizagirwamo uruhare n’abasanzwe ari abashakashatsi, abanyeshuri n’abarezi bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye n’Imiryango itari iya Leta ikora mu rwego rw’uburezi.

Ubushakashatsi buzakorwa mu matsinda aho buri tsinda rizaba rifite inshingano zitandukanye n’iz’irindi. Hari itsinda rizareba ku nteganyanyigisho, rikazita ku buryo abanyeshuri biga n’uburyo amasuzuma bumenyi atangwa.

Hari irizareba ku bijyanye n’abafite ubumuga no kwita ku mwana w’umukobwa, irizareba uko ubuhanzi bwakoreshwa mu kwimakaza umuco w’amahoro n’irizasesengura uko amashuri ayoborwa, n’ubuzima bwo mu mutwe mu mashuri.

Ibyo bikazasozwa no kwandika igitabo ku myumvire y’umuco w’amahoro mu mashuri. Uwo mushinga uzanagira uruhare mu gutanga amahugurwa ku bashakashatsi bo mu Rwanda, no gufasha abifuza kugaragaza ibyo bakuye mu bwo bakoze bakabura ubushobozi.

Ihuriro ry'abashakashaysi bahujwe na Kaminuza y'u Rwanda, Umuryango mpuzamahanga urwanya Jenoside, ubwicanyi n'ibyaha byibasira inyoko muntu AEGIS Trust, na Kaminuza ya East Anglia yo mu Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages