Ni ibiganiro byabereye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye ku itariki 31 Mutarama 2024 ubwo hatangizwaga uyu mushinga wa Gwiza Muhinzi.
Uyu mushinga ukubiyemo uburyo bunyuranye bwo gufasha abahinzi b’imyumbati gukora kinyamwuga harimo kubahuza n’ibigo by’imari bitanga inguzanyo, kubafasha kubona imbuto nziza no kuzihinga neza mu mirima ndetse no kubona amasoko y’umusaruro.
Uyu mushinga uzajya uterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi binyuze muri ‘Syndicat Ingabo’; ihuriro ry’amakoperative ahinga imyumbati ku rwego rw’Igihugu.
Kantarama Césalie uyobora Syndicat Ingabo, yavuze ko mu buhinzi bw’imyumbati hagaragaramo ibibazo bitandukanye birimo no kubura imbuto.
Yagaragaje ko uwo mushinga uje nk’igisubizo kizabongerera ubushobozi bwo gukora kinyamwuga.
Ati "Abahinzi b’imyumbati bari bafite akamenyero ko guhinga imbuto babonye yose, ariko uyu mushinga witezweho kuzadufasha kuzamura umusaruro binyuze muri tekiniki yo guhinga mu myobo, bityo tube twagera nko kuri toni 50 kuri hegitari tuvuye kuri 15".
Kantarama yakomeje avuga ko abafatanyabikorwa mu ruhererekane nyongeragaciro ku gihingwa cy’imyumbati bari ba nyamwigendaho, buri wese yirebaho ariko ko ubu bagiye gushyiraho amahuriro y’abahinzi mu turere twose duhingwamo imyumbati bibafashe gukorera hamwe.
Umuyobozi wa koperative y’abahinzi b’imyumbati mu Karere ka Gatsibo, Ndaruhutse Edouard, yavuze ko bari barabuze imbuto y’imyumbati ariko ko ubu binyuze mu ruhererekane nyongeragaciro ku myumbati bagiye guhabwa imbuto nshya bazatubura. Ibi ngo bizabafasha kubona umusaruro uhagije uruganda rwabo rutunganya ifu y’imyumbati rubone umusaruro uhagije rutunganya.
Umushinga Gwiza Muhinzi witezweho gufasha abo muri Ruhango kurushaho kwagura ibikorwa byabo nk’uko Bashimiki Emmanuel uyobora koperative y’abahinzi b’imyumbati muri ako karere abivuga.
Ati "Nk’ubu nitugira igishoro cyagutse kubera gukorana n’ibigo by’imari, tuzahama hamwe tureke guhinga duhomba kubera ibiciro bihindagurika’’.
“Imyumbati nikorwamo ibintu byinshi harimo za capati, ibiryo by’amatungo n’ibindi, tuzarushaho gucuruza ibirenze ifu gusa ahubwo n’ibyo bindi bitume tuziba icyuho cy’ihindagurika ry’ibiciro”.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bizimana Eric, yavuze ko mu kunoza uruhererakane nyongeragaciro ku myumbati, hazigwa uko ubwiza bw’ifu y’imyumbati bwakongerwa ikabasha gukorwamo ibintu binyuranye.
Ati "Imyumbati twayivanagamo ifu y’ubugari gusa, ariko ubu tweretswe uko yavamo imigati, ibisuguti na keke. Ibyo bizatuma umuhinzi mukuru n’umuto bagera ku mari.’’
Bizimana yongeyeho kandi ko umushinga Gwiza-Muhinzi uzabafasha kongera ubuso buhingwaho imyumbati, aho nko mu Karere ka Muhanga bahingaga hegitari zisaga gato 4500 ariko ko bateganya no guhinga imirima itakoreshwagwaga kuko imbuto igiye kujya uboneka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!