Ubu buryo bwatangijwe ku mugaragaro ku wa 15 Kamena 2015, kuri sitasiyo ya polisi ku Muhima ariko bwatangiye gukora kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Ukwakira.
Kuri telefone uwiyandisha yandika *909# agakurikiza amabwiriza, mu gihe kuri internet ho uwiyandikisha gukora ikizamini ajya ku rubuga "Irembo” ari rwo www.irembo.gov.rw agakurikiza amabwiriza hanyuma agahabwa kode azakoreraho ikizamini.
Ubu buryo bushya bwashyizweho n’ikigo cy’Ikoranabuhanga cya Rwanda Online mu bufatanye na Polisi y’igihugu.
Bitandukanye n’uburyo bwari busanzwe, ubu buryo bushya bwo ntibwishyuzwa, bivuze ko uwiyandikisha atazongera gutanga amafaranga 65 ya SMS yatangwaga.
Supertendent Jean Marie Vianney Ndushabandi, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, avuga ko abarimu bigisha mu mashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara imodoka (Auto Ecoles) bahuguriwe ubu buryo bushya, kandi ko biteguye gufasha ababagana.
Iki Kigo cya Rwanda Online, cyatangije ubu buryo bushya bwo kwiyandikisha gifitanye amasezerano na Guverinoma y’u Rwanda yo koroshya serivisi zose abayobozi baha abaturage hifashishijwe ikoranabuhanga.
Uretse kwiyandikisha no gukora ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, ubu hari n’izindi serivisi zisabwa hifashishijwe iri korabuhanga, harimo gusaba icyemezo cy’amavuko (Attestation/Acte de Naissance) n’icyangombwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko (Extrait du Casier Judiciaire).
Ibi byose bizajya bikorwa mu buryo bwihuse, nk’uko Clement Uwajeneza uyobora RwandaOnline abisobanura.
Biteganijwe ko mu myaka itatu serivisi zigera ku 100 zikenerwa n’abaturage, zizaba zitangirwa kuri telefone na mudasobwa hifashishijwe iri koranabuhanga.

























TANGA IGITEKEREZO