Muri Kanama uyu mwaka, Nzabonimpa Emmanuel wari usanzwe ayobora Akarere ka Gicumbi, yabaye yitijwe by’agateganyo ngo ajye kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Intara y’Amajyaruguru asimbura Mushaija Geoffrey wirukanywe.
Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yabwiye IGIHE ko mu gihe cya vuba Meya Nzabonimpa azasubira mu nshingano ze.
Ati “Meya wahozeho azagaruka mu gihe kidatinze kuko yari yasabwe gutanga inkunga ahandi, turi kureba uko yagaruka, nanone agafasha Gicumbi mu iterambere’’.
Mugabowagahunde yavuze ko abaturage batagomba kugira impungenge cyane kuko n’uwasigaye amuhagarariye nta cyuho yigeze agaragaza.
Yagize ati “Ariko n’ undi uriho wasigaye by’Agateganyo turamukurikirana umunsi ku munsi tubona abikora neza ,nta kibazo twavuga cyabaye, cyangwa icyuho byabonetse mu gihe amaze tubona abikora neza.”
Hari hashize amezi agera kuri ane Akarere kayobowe na Uwera Parfaite nk’umuybobozi w’Akarere w’agateganyo, mu gihe ubusanzwe yari Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu.






Ibitekerezo 0