Inyubako z’ibitaro bya Mibirizi zagizweho ingaruka na Jenoside yakorerwe Abatutsi muri Mata 1994.
Umuyobozi w’ibitaro bya Mibirizi Cariope Akintije avuga ko kuba babonye izi nyubako ari kimwe mu bisubizo bizafasha abaturage kubona ubuvuzi bwiza.
Izi nyubako zirimo aho basuzumira (laboratories), aho bakirira abafashwe ku ngufu (Isange one stop center) n’inzu y’uburuhukiro.
Umuyobozi w’Intara y’i Burengerazuba, Caritas Mukandasira yasabye abaturage bivuriza kuri ibi bitaro kubifata neza ndetse bakabigirira isuku kuko ari ibyabo.
Guverineri Mukandasira yagize ati “Icyo nabasaba ni uko bagomba kuzitwararikaho kuko izi nyubako ni izabo. Umuterankunga na we burya amafaranga aba yayavanye mu misanzu ,mu misoro y’abenegihugu babo ntabwo bazahoraho. Ibi bitaro tugomba kubibungabunga kugira ngo birambe hanyuma birusheho no kurangwa n’isuku,umuntu akamenya ko aje kuhashakira ubuzima ahubwo ataje kuhangiza.”
Abaturage bavuga ko kuba izi nyubako zuzuye ari ingenzi kuri bo. Musabeyezu Speciose yagize ati “Kubona aho twakirirwa ni byiza, twajyaga tuzana abana bacu bafashwe ku ngufu bakakirirwa ku mugaragaro bikabatera isoni ariko ubu bazajya bakirirwa hantu hasobanutse.”
Izi nyubako zatashywe kuri uyu wa 03 Werurwe, zifite agaciro ka miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda hatabariwemo ibikoresho bizifashishwa mu buvuzi.
Ayo mafaranga yatanzwe n’abaterankunga batandukanye barimo na Minisiteri y’Ubuzima.



















TANGA IGITEKEREZO