Ni igikorwa cyabereye ku Bitaro bya Masaka mu Karere ka Kicukiro ku wa Kabiri, tariki ya 1 Nzeri 2020.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko umushinga wose uzasozwa hubatswe ubukarabiro 300 mu gihugu hose.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yasobanuye umumaro wabwo ku buzima bw’abagana Ibitaro bya Masaka, anashishikariza abaturage kwitoza gukaraba intoki mu ngo zabo.
Yagize ati “Ndashimira World Wision umufatanyabikorwa w’imena muri iki gikorwa. Icya ngombwa umuntu yakwitaho agiye gushimira uwakoze igikorwa nk’iki, si ingano y’amafaranga aba yakoreshejwe ngo bigerweho. Njye aha ndareba umumaro w’ubu bukarabiro. Bugiye kudufasha kurwanya COVID-19, n’izindi ndwara ziterwa n’umwanda. Ndakangurira kandi abazihawe kuzifata neza.”
Yakomeje agira ati “Ku baturage muri rusange, ibi bikorwa biri kwa muganga ariko no mu ngo zanyu mukwiye kubigira. Murinde abana banyu indwara ziterwa n’umwanda zirimo n’inzoka.”
Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, Sean Kerrigan, yijeje ko umuryango ayoboye uzakomeza gutera inkunga ibikorwa bigamije guteza imbere ubuzima bw’umuturage.
Yagize ati “Turashimira Leta y’u Rwanda umuhate ifite mu COVID-19. Ni ibintu leta yatangiye gukora mu myaka myinshi yashize, mbere y’uko Coronavirus itangira kuvugwa. Ibi bigaragarira mu bikorwa leta yahereye kera ikora birimo kwegereza amazi abaturage, guteza imbere urwego rw’ubuvuz, isuku n’isukura n’ibindi. Tuzashimishwa n’uko abana bazaba bafite ubuzima buzira umuze.”
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Ibitaro bya Masaka, Dr Uwizeye Marcel, yavuze ko ubukarabiro bahawe bwari bukenewe.
Yagize ati “Bitewe n’uko twakira abarwayi benshi cyane, bigiye kudufasha ku buryo bugaragara. Kuba tubonye ubukarabiro butandatu bigiye kudufasha kwihutisha serivisi zacu. Bizadufasha kwirinda Cororonavirus n’indwara ziterwa n’umwanda.”
Ubukarabiro 49 bugezweho bufite agaciro ka miliyoni 290 Frw, nibwo bumaze kubakwa ku bufatanye na World Vision nk’umuterankunga w’imena. Ubugera kuri 47 bwubatswe ku bitaro binyuranye mu gihugu, naho bubiri bwubatswe ku bigo nderabuzima.
Ku bufatanye na World Vision kandi hari kubakwa ubundi bukarabiro 250 buzatwara miliyoni 260 Frw.
Amafoto: Igirubuntu Darcy



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!