00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatashywe umuyoboro w’amazi wa mbere munini mu Rwanda

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 20 March 2024 saa 06:28
Yasuwe :

Ikigo Gishinzwe Amazi n’Isukura, WASAC Group cyatashye umuyoboro ugizwe n’itiyo nini mu Rwanda ivana amazi ku Ruganda rwa Nzove ukayajyana ku kigega cya Ntora kiri ku Gisozi. Ni umuyoboro wuzuye utwaye miliyoni 20$ (arenga miliyari 25 Frw).

Wubatswe ku nkunga y’u Buyapani binyuze mu Kigo cyabwo cy’Iterambere cya JICA, ukaba ugizwe n’itiyo ifite umurambararo wa milimetero 900 wasimbujwe uwari usanzwe wa milimetero 600.

Uyu muyoboro gufasha mu gutanga amazi mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali ku baturage barenga ibihumbi 440.

Ni ibice birimo iby’i Gasanze, ku Gisozi, Kibagabaga, Nduba, Jabana mu Karere ka Gasabo. Bizafasha kandi n’abaturage b’i Runda mu Karere ka Kamonyi kubona amazi babikesha uyu muyoboro mushya.

Ubusanzwe Uruganda rwa Nzove rufite ubushobozi bwo gutunganya metero kibe ibihumbi 120 z’amazi ku munsi. Bijyanye n’uko imiyoboro ari mike, rutanga meterokibe ibihumbi 73 ku munsi ashobora kongerwa akagera ku bihumbi 80.

Uyu muyoboro watashywe uyu munsi ukaba ufite ubushobozi bwo kujyana amazi ku kigega cya Ntora angana n’ibilometero ibihumbi 53 ku munsi avuye kuri meterokibe ibihumbi 37 ku munsi.

Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Prof Omar Munyaneza yavuze ko uyu munsi u Rwanda rugeze ku kigero cya 82,3% by’abafite amazi.Yavuze ko mu Mujyi wa Kigali imibare iri hejuru ya 90%, kandi ko hari imishinga iri gushyirwa mu bikorwa kugira ngo amazi agezwe ku Baturarwanda bose.

Ati “Hano dufite uruganda rwubatswe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwagombaga gutanga meterokibe ibihumbi 40 by’amazi ku munsi ariko ubu ruri gutanga ibihumbi 17.”

Yavuze ko kuri ubu bari mu bufatanye na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD aho igiye gusana urwo ruganda rugatanga izo meterokibe, akavuga ko ubu abakozi b’impande zombi bari gukorana kugira ngo iyo mirimo yihutishwe.

Prof Munyaneza yavuze ko BAD izanye miliyoni 274$ zizafasha mu kugeza amazi meza mu turere 13 tw’igihugu, harimo uruganda runini ruzubakwa ku mugezi wa Akanyaru, ukazaha amazi uturere twa Huye, Nyaruguru na Gisagara 100%.

Uyu mushinga kandi uzafasha abo mu turere nka Gatsibo, Kayonza, Ngoma, Gicumbi, Rutsiro, Karongi n’utundi.

Uyu muyoboro wubatswe wakiranywe n’abaturage na yombi bagiye kugezwaho aya mazi, aho nka Munyansanga Jean Chrysostome wo mu Murenge wa Nduba, akavuga ko ari bwo bwa mbere babonye umuyoboro nk’uwo.

Ati “Abenshi twavomaga mu bishanga, abandi bakajya ahandi, udashoboye akavomesha ku giciro cyo hejuru. Uwishyuraga ibihumbi 150 Frw ku kwezi, ubu amenshi yishyura ni ibihumbi 10 Frw. Amazi yageze hose haba mu mashuri, ibitaro ndetse yatanze n’akazi ku bafite utuzu tw’amazi. Ubu ni ibyishimo.”

Uretse umuyoboro munini JICA yubatse, iki kigo cyanubatse sitasiyo nshya irimo imashini yohereza amazi iri mu Nzove, ivugurura ikigega cya Ntora n’amatiyo ajyana amazi mu bice bya Kigali no hanze yayo, cyubaka n’ikigega gishya kizajya gishyirwamo amazi angana na meterokibe 200 kugira ngo n’abaturiye Ntora babone amazi.

U Buyapani kandi buri gufasha WASAC Group gukura amazi mu Nzove akajyanwa mu bice bya Remera mu Karere ka Gasabo, umushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa, ariko amazi akazafatirwa ku kigega cya Ntora, akazagera no mu Cyanya cy’Inganda cya Masoro.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima, yavuze ko iyi nkunga ya miliyari 3,2 z’Ama-Yen yatanzwe ngo uyu muyoboro wubakwe, ari yo nkunga nini igihugu cye gitanze mu bijyanye no kugeza amazi meza ku Baturarwanda.

Yavuze ko nubwo u Rwanda rurangajwe imbere no kugeza amazi ku barutuye 100%, hakiri ibibazo biterwa n’impamvu zitandukanye bigatuma amazi atakara agera kuri 40%, na ho 60% akaba ari yo agezwa ku baturage.

Ati “Mu guhangana n’icyo kibazo, u Buyapani bubinyujije muri JICA, bwateye inkunga WASAC Group, kugira ngo ibashe gutunganya igishushanyo mbonera cy’uko amazi agezwa ku baturage, kugira ngo uko abageraho bitezwe imbere ndetse no gutunganya imyanda bikorwe neza.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Abimana Fidèle, yavuze ko kuri iyi nshuro mu buryo bwo kubungabunga ibi bikorwaremezo, muri WASAC Group bagiye gushyiramo urwego rwihariye rushinzwe gukurikirana ibijyanye no gusigasira iyo miyoboro, ucitse ugasanwa vuba n’ibindi.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Abimana Fidèle yashimiye u Buyapani bukomeje kugira uruhare mu mibereho myiza y'abaturage b'u Rwanda
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Abimana Fidèle (ibumoso) ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Prof Munyaneza Omar mu birori byo gutaha umuyoboro munini w'amazi mu Rwanda
Abayobozi batandukanye basusurukijwe mu mbyino za Kinyarwanda
Umuyobozi Mukuru wa JICA mu Rwanda Minako Shiotsuka na we yitabiriye
Abayobozi basobanuriwe uko imirimo yo kubaka uyu muyoboro yagenze
Abayobozi b'u Rwanda n'abo mu Buyapani ubwo batahaga sitasiyo irimo imashini zohereza amazi mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali
Sitasiyo irimo imashini zohereza amazi ku Gisozi ku musozi wa Ntora
Iyo urebeye umuyoboro wurijwe ku musozi wa Ntora uri mu Gatsata
Ayo matiyo ni ayashyizwe ku kigega cya Ntora bushya
Akazu karimo imashini zifasha kugenzura amazi yoherezwa mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali, gaherereye ku Musozi wa Ntora
Hejuru ku kigega cyujujwe mu Ntora ku Gisozi ni uku hameze
Iyo tiyo nini yirabura ni yo yasimbujwe iyi iri ibumoso
Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gukwirakiza amazi WASAC Utilities ltd, Gisèle Umuhumuza ari mu bitabiriye ibirori byo gutaha umuyoboro wa mbere munini uvana amazi mu Nzovu ukayajyana mu Ntora
Munyansanga Jean Chrysostome yagaragaje mo mu Murenge wa Nduba ari bwo bari babonye umuyoboro w'amazi meza
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Abimana Fidèle yavuze ko muri WASAC Group hagiye gushyirwamo urwego rushinzwe gusigasira imiyoboro y'amazi
Abayobozi batandukanye ku ruhande rw'u Rwanda n'urw'u Buyapani bitabiriye ibirori byo gutaha umuyoboro munini mu Rwanda
Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima yatangaje ko uyu muyoboro wuzuye utwaye arenga miliyari eshatu z'Amayen

Amafoto: Dukundane Ildebrand


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages