Ibi bije nyuma y’aho hari abakunze kugaragaza ko batinda muri ibi bigo bakanamarayo amezi umunani cyane cyane ahazwi nko kwa Kabuga, aho bashimangira ko ari uguhonyora uburenganzira bwabo.
Abajyanywa muri ibi bigo ni abagaragaweho imikorere cyangwa imyitwarire mibi nk’uburaya, gukoresha ibiyobyabwenge, gusabiriza, ubuzererezi, ubucuruzi bwo mu muhanda cyangwa kubunza ibicuruzwa mu nzira mu buryo butemewe n’indi myitwarire yose ibangamiye abaturage.
Nyuma y’uko umuntu ajyanwe muri iki kigo, komite ngenzuramyitwarire yacyo imaze gusesengura no gusuzuma ibibazo by’uwashyikirijwe ikigo kinyurwamo by’igihe gito ishobora kwemeza kumushyikiriza ababyeyi be cyangwa umuryango akomokamo binyujijwe ku buyobozi bw’akarere akomokamo; kumushyikiriza ubugenzacyaha; kumujyana mu kigo ngororamuco; kumujyana ku kigo cy’ubuvuzi kugira ngo ahabwe ubuvuzi akeneye.
Iyi komite iyo ifashe kimwe muri ibyo byemezo, uretse icyo kugororwa by’igihe gito mu kigo kinyurwamo by’igihe gito, uwashyikirijwe ikigo yoherezwa aho komite yagennye mu gihe kitarenze iminsi cumi n’ine.
Iyo hafashwe icyemezo cyo kumugororera mu gihe cy’igihe gito muri icyo kigo, uwafashwe ntashobora kurenza amezi abiri.
Iyo ayo mezi ashize, biteganyijwe ko hakorwa isuzumwa bareba ko yahindutse, basanga atarahinduye imyitwarire bakamwongera ikindi gihe kidashobora kurenga ukwezi kumwe.
Iri teka rinarondora uburenganzira abajyanwe muri ibyo bigo by’igihe gito batagomba kuvutswa; burimo gushyirirwaho ibyangombwa by’ibanze bituma agira isuku ku mubiri, ku myambaro n’aho aryama no kugira uburenganzira bwo kuvurwa; kudatotezwa cyangwa kudakorerwa ivangura iryo ari ryo ryose; guhabwa inama n’ibitekerezo no kugaragarizwa ibitagenda neza mu guhindura imyitwarire; gusurwa; kumenya amakuru; gusenga no kwidagadura.
Aba afite kandi uburenganzira ku bintu bye byose byafatiriwe uretse ibifitanye isano n’ibyakoreshejwe mu bikorwa cyangwa mu myitwarire bibangamira abaturage; afite uburenganzira kandi bwo kudahanishwa ibihano bikomeretsa cyangwa bibabaza umubiri.
Iri teka rinavuga ko buri kwezi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco (NRS) gikora igenzura rigamije gusuzuma imikorere y’ikigo kinyurwamo by’igihe gito.
Muri iryo genzura, NRS yita by’umwihariko ku kumenya uko umuntu yashyikirijwe ikigo, uko ikibazo cye kirimo gusesengurwa n’ibyemezo bifatwa, hagamijwe kumenya ko amategeko n’uburenganzira bwa muntu byubahirizwa.
Ishingiye ku byavuye mu igenzura, NRS ifata ibyemezo bya ngombwa kugira ngo ibidatunganye binozwe.
Ishobora kandi gusaba ubuyobozi bushinzwe ikigo kinyurwamo by’igihe gito gutanga
ibisobanuro mu magambo cyangwa mu nyandiko, cyangwa gutegeka ikigomba gukorwa cyangwa kudakorwa, kandi bikubahirizwa; igakora raporo y’iryo genzura ikayishyikiriza minisiteri.
Muri icyo kigo uri kuhagororerwa ahabwa inyigisho kuri gahunda za Leta, ububi n’ingaruka zo kuba mu bikorwa cyangwa imyitwarire ibangamira abaturage, indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, inzira zo kwihangira imirimo iciriritse no kwibumbira mu makoperative, gutozwa ibyiza byo gukoresha amaboko ye n’indi mirimo yose yamufasha kwiteza imbere, uruhare rw’umuturage mu kubumbatira umutekano n’izindi gahunda zagirira akamaro ugororwa.
Ikigo kinyurwamo by’igihe gito giteganya kandi ibiganiro byihariye nk’ubujyanama mu by’ihungabana n’ibindi bisa nka byo bigamije gufasha no kuvura abakiriwe mu kigo, mu gihe ari byo bakeneye kugira ngo bagarure imyitwarire iboneye.



















TANGA IGITEKEREZO