00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Havugimana ukora ubuyede yatsindiye Miliyoni 1.5 Frw muri Inzozi Lotto akoresheje Airtel Money

Yanditswe na Manzi Angelo
Kuya 14 December 2022 saa 09:14
Yasuwe :

Havugimana Tito utuye mu Karere ka Nyagatare, wari usanzwe ari umuyede yabaye umwe mu banyamahirwe batsindiye 1.510.580 Frw mu mukino ‘Igitego Lotto’ nyuma yo gukoresha 200 Frw agerageza amahirwe ye akoresheje Airtel Money.

Igitego ni umwe mu mikino ya Inzozi Lotto, umushinga ukorwa na sosiyeti ya Carousel Ltd, ukaba ufitemo imikino y’amahirwe itandukanye nka Quick lotto, Impamo Jackpot, Quick10 ndetse n’Igitego Lotto.

Havugimana usanzwe ari umuyede ku itariki 12 Ukuboza 2022 saa kumi nibwo yahawe ubutumwa bumuhamiriza ko yabaye umunyamahirwe w’icyumweru, ibintu byamutunguye.

Ubwo yahabwaga amafaranga ye kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 14 Ukuboza 2022 mu imurikagurishwa rya Kigali Shopping Festival Expo i Gikondo yagize ati “Nakundaga kubyumva kuri Radiyo nkumva ntibibaho gusa nyuma nza kubyemera, mfata 200 Frw nkina Igitego Lotto, hashira ibyumweru bibiri nkina gusa mu minsi mike ishize narakinnye ntungurwa no kubona natsindiye aya mafaranga.”

Havugimana ashishikariza abandi gukina kuko bidasaba amafaranga menshi, bakagerageza amahirwe yabo bakareba ko amahirwe yabasekera kuko amafaranga yahawe agiye kumufasha gukora ubuhinzi w’umwuga.

Umukozi ushinzwe ubucuruzi no kwamamaza muri Airtel Rwanda, Mukezangango Didier yavuze ko kuba abanyarwanda bakomeje gutsindira amafaranga bakoresheje uburyo bwa Airtel Money bigaragaza imikoranire myiza.

Ati “Havugimana ari hano muri Expo i Gikondo aho turi gukorera kugira ngo ahabwe amafaranga yatsindiye ku bufatanye na Inzozi Lotto kugira ngo arebe n’ibikorwa yayashyiramo cyangwa se n’abandi bamenye ko hari amahirwe yo gutsindira amafaranga binyuze mu mikino ya Inzozi Lotto bakoresheje Airtel Money.”

Akomeza avuga ko Airtel ifite ibikorwa byinshi byo guhindura ubuzima bw’abantu harimo Inzozi Lotto aho ukanda *240# ugakurikiza amabwiriza ugakina n’ubwo hari n’andi mahirwe nko kugura Telefoni za Tecno ukagabanyirizwa ibiciro ukanahabwa na Internet y’ubuntu n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Carousel Ltd, Thierry Nshuti, avuga ko kuva batangira kugeza abatsinda bakomeje kugaragaza ubwitabire mu gukina Inzozi Lotto,bigaragaragaza ubushake bafite bwo guteza imbere imikino ishobora kuvamo akazi.

Nshuti akomeza gushishikariza abataritabira Tombola ya Inzozi Lotto kwitabira icyo gikorwa mu gihe bafite imyaka guhera kuri 18.

Imibare ya Airtel Rwanda igaragaza ko kugeza ubu abantu 120 bamaze gutombola mu Inzozi Lotto bakoresheje Airtel Money ariko batatu nibo batsindiye amafaranga menshi binyuze mu mukino w’IGITEGO.

Ku bashaka gukina imikino ya Inzozi Lotto bakanda *240# bagakuriza amabwiriza. Bashobora kandi gusura urubuga rwa www.inzozilotto.rw cyangwa bakegera abakozi ba Inzozi Lotto bari hirya no hino mu gihugu.

Havugimana ashishikariza abandi gukina kuko bidasaba amafaranga menshi
Ni gikorwa cyabereye mu Imurikagurisha rya Kigali Shopping Festival Expo i Gikondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .