Mu kwigira hamwe no kumenya ibyangombwa byarushwaho gukoreshwa ngo abakozi ba Leta biyumve ko umukoresha abitayeho, ku bufatanye n’ikigo cy’Abadage mu iterambere GIZ, ndetse n’ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali (RALGA), barasaba abayobozi b’ubutegetsi n’abakozi mu turere, kuba aba mbere ku kwita ku bakozi.
Ibi ni bimwe mu myanzuro yahuriweho na bose, mu gukomeza gushikamira uburyo nyabwo bwo kwita ku mukozi mu rwego rw’imicungire yabo, bikazatuma hagabanyuka kugenda kwa hato na hato kw’abakozi ba Leta (turnover); kuko rimwe na rimwe usanga hari aho bidindiza iterambere no kuba hari ahahora hasa nk’intangiro kubera ihindagurika ry’abakozi.
Nk’umwe mu bitabiriye iki gikorwa akaba n’umuyobozi w’ubutegetsi n’abakozi mu karere ka Gakenke, Faustin Ntezirizaza, avuga ko babonye impamba yo kubana no gukorana neza n’abakozi, aho kumva ko gukorera Leta ari mbure uko ngira, cyangwa ugasanga hari abumva ko ibyo bakora ari nko kwikiza.
Kimwe na mugenzi we wo mu karere ka Muhanga, Sebashi Claude, yabwiye IGIHE ko bamaze kumva neza uburyo bwo gushaka no gushyira mu myanya abakozi ba Leta, ndetse ko kubyagarutsweho nk’imicungire y’abakozi ba Leta, bishoboka binyuze muri gahunda yo kubongerera ubushobozi.
Agaruka ku mpamvu nyamukuru y’iki gikorwa, impuguke mu kongerera ubushobozi mu mushinga GIZ, Minani Faustin, yagaragaje ko bihaye gahunda yo kongerera ubushobozi inzego z’ibanze, aho kugeza ubu biri ku ntera ishimishije, kuko bifatwa nk’umusingi nyawo w’imikoranire n’ubwuzuzanye, bityo umusaruro ukarushaho kuba mwiza. Aha avuga ko kuba barahisemo iki cyiciro ari uko bifuzaga ko byahera mu bo bafata nk’inkingi z’abafashamyumvire, bigasigasira ibyo babakeneyeho nk’ihamwe ry’imiyoborere myiza.
Minani yerekanye ko kandi kugira ngo badacika intege cyangwa ngo bifatwe nk’irangizamuhango, bifashishije inzego nka Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo ngo babagire inama, kandi bafite icyizere ko mu gihe kiri imbere byose bizanyuzwa mu nzira z’ubufatanye zihoraho.



















TANGA IGITEKEREZO