Ni umushinga mugari uzatwara miliyari 14 Frw, aho byitezwe ko uzatwara imyaka ine mu gihe uzubakwa mu byiciro bitatu, abaturage bagera ku bihumbi bine bakazahabwa akazi.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Butaro, Maj Dr Kayitare Emmanuel, yavuze ko iyagurwa ry’ibi bitaro bizafasha abanyeshuri biga muri ‘University of Global Health Equity’ (UGHE) mu bijyanye no kwimenyereza umwuga w’ubuvuzi.
Yagize ati "Kwagurwa kw’ibi Bitaro bizatuma abanyeshuri biga muri iyi Kaminuza babona aho bimenyereza umwuga w’ubuvuzi bitabasabye kujya kure, ikindi bizadufasha gutanga serivisi zisumbuyeho kandi zegereye abaturage basanzwe batugana n’abandi."
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UGHE iri i Butaro, Prof Agnes Binagwaho, avuga ko kwagura Ibitaro bya Butaro bizarushaho kuzamura ireme ry’ubuvuzi mu Rwanda.
Ati "Ibi Bitaro biri muri gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame washatse aba bafatanyabikorwa ba Partners in Health, ndetse bigashyirwa hano aho abantu bakekaga ko ari mu cyaro, byari muri gahunda yo guteza imbere ubuvuzi n’ubuzima bw’abaturage."
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, ashimira Leta n’abafatanyabikorwa bayo biyemeje guteza imbere ubuzima bw’abaturage, agasaba abaturage gukomeza kugana ibi Bitaro no kurushaho kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza.
Yagize ati "Icyo dusaba abaturage bacu ni ugukomeza kugana ibi Bitaro kuko serivisi bahabwaga zigiye kwiyongera, gusa nabo bashishikarire gutanga mituweli kugira ngo zizabagereho neza."



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!