Kenya yatanze ubu bwenegihugu kuri aba baturage ku wa Gatandatu tariki ya 12 Ukuboza 2020 mu birori byo kwizihiza ubwigenge bwayo, umunsi uzwi nka “Jamhuri Day”, byabaga ku nshuro ya 57.
Abanyarwanda 1300 bajyanywe muri Kenya n’Abakoloni bakabakoresha mu mirima y’icyayi iri mu bice bitandukanye bari bamaze imyaka hafi 80 muri iki gihugu batagira ubwenegihugu.
Bo kimwe n’aba-Shona 1670 bahawe ubwenegihugu na Perezida Uhuru Kenyatta.
Umuyobozi wa HCR muri Kenya, Fathiaa Abdalla, yavuze ko iki ari igikorwa kigamije impinduka nziza ku buzima bw’aba baturage, anavuga ko Kenya ibaye urugero rwiza ku bindi bihugu.
Ati “Turashimira umwanzuro wa Guverinoma ya Kenya wo kubaha ubwenegihugu no guharanira ko baba hamwe n’abandi muri sosiyete. Ibi bizabera urugero ibindi bihugu mu gihe biri gukemura ibibazo bimaze igihe by’abatagira ubwenegihugu.”
Yakomeje avuga ko ubu bwenegihugu bahawe buzatuma boroherwa no kubona serivisi zimwe na zimwe batabonaga cyangwa zikabagora kuzibona.
Ati “Kwemerwa nk’abenegihugu bibahesha uburenganzira bwabo burimo uburezi, ubuvuzi, umurimo, kugira uburenganzira ku mutungo no kugera kuri serivisi z’imari.”
Nk’abanyarwanda bahawe ubwenegihugu, bamwe bageze muri Kenya mu 1930, abandi mu 1945 na 1957. Bajyanywe n’abakoloni b’Ababiligi mu kwagura ubuhinzi bw’icyayi mu gace ka Kericho na Bomet ahari imirima minini y’Abazungu.
Ubwo yaganiraga na IGIHE, Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Dr. Richard Masozera, yavuze ko Leta y’u Rwanda itigeze ibatererana, ko yabakoreye ubuvugizi kugeza ubwo bahawe ubwenegihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!