Iki gikorwa cyo kuwutangiza cyabereye muri Ubumwe Grande Hotel ku mugoroba wo ku wa 27 Ukuboza 2019.
Heart of Worship in Action Foundation yatangijwe na Gakunzi Willy ariko cyashibutse mu bitekerezo by’umugore we Gatera Estelle witabye Imana ku wa 8 Ugushyingo 2018.
Ufite intego yo gushyigikira ibikorwa byo guhindura ubuzima bwa benshi no kubateza imbere.
Gakunzi Willy asanzwe atuye muri Canada, aho anakorera ibikorwa birimo n’iby’umuziki uhimbaza Imana.
Mu butumwa bwe atangiza Umuryango Heart of Worship in Action, Gakunzi Makuza Willy, yasobanuye ko igitekerezo cyavuye mu mugore we ariko yitabye Imana bikamuha imbaraga zo kubishyira mu bikorwa.
Ati “Mu byukuri turi gushyiraho itafari muri ya ngoro nini ari rwo Rwanda dushaka kubaka cyane cyane twongera ubushobozi mu byiciro Umujyi wa Kigali ufite mu nshingano zawo”.
Heart of Worship in Action Foundation ni umuryango udaharanira inyungu watangirijwe muri Canada mu 2019. Ufite intego yo gufasha mu guhindura ubuzima bwa benshi ndetse no gufasha abagore n’abakobwa bagize ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufasha urubyiruko n’abagore batishoboye kwiteza imbere n’ibindi.
Umuvugabutumwa Kwizera Emmanuel wo mu Itorero rya Restoration Church, yavuze ko ibyo Gakunzi yanyuzemo byo kubura umugore we byari mu mugambi w’Imana.
Yagize ati “Uba uwo uriwe kubera ibyo waciyemo, hari Imana buri munsi izi ibyo ikora. Yesu ni we mwanditsi w’ubuzima bwacu kuko ubuzima bwacu bumeze nk’igitabo. Tugomba kugira ibyiringiro kuko twamwizeye.’’
Mu Rwanda Heart of Worship in Action Foundation yatangiranye n’imiryango ibiri mu gikorwa cyiswe “Wegroup’’, ariko biteganyijwe ko izagera mu gihugu cyose.
Muhongerwa Jeannette ufite abana bane uri mu bafashijwe n’uyu muryango, yabwiye IGIHE ko watangiye kumuhindurira ubuzima.
Ati “Mu by’ukuri Heart of Worship in Action Foundation, yatangiye kudufasha nyuma yo kubona ko twihanganiye ibibazo by’ihohoterwa twarimo kandi tugasigarana imiryango yacu. Nari nsanzwe ncuruza ariko igishoro kikaba gike kubera ubuzima bwinshi nifasha. Baduteye inkunga mu buryo bwo gucuruza no kwishyurira abana banjye amafaranga y’ishuri.”
Igikorwa cyo gutangiza ku mugararo Heart of Worship in Action Foundation cyitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith; Umukuru w'Urwego rw'Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi; Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ubukungu n'Imibereho Myiza, Umutoni Gatsinzi Nadine, Pasiteri Aron Ruhimbya n’abandi.
Abacyitabiriye kandi basusurukijwe n’abahanzi bakunzwe mu muziki uhimbaza Imana barimo Aline Gahongayire, Simon Kabera na Ben & Chance, bishimiwe mu bihangano bitandukanye baririmbye.

![Serugo Ben n'umugore we Mbanza Chance [Ben na Chance] basusurukije abitabiriye iki gikorwa](https://spipimg.igihe.com/jpg/d61a8285.jpg)
























Amafoto: Niyonzima Moses




Ibitekerezo 0