Minagri ivuga ko muri iki gihembwe cy’ihinga, mu gihugu hose hazahingwa ubutaka bungana na hegitari 8600.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukoresha imashini zihinga muri RAB, Nzeyimana Allain, yavuze ko ubutaka buteganyijwe kuzahingwa muri iki gihembwe hakoreshejwe imashini bungana na hegitari 4000.
Yagize ati “Igikorwa cyo kiracyakomeza mu gutegura ubutaka, ariko ubu tumaze guhinga ubutaka hegitari zirenga 2540. Ikirere kidukunidiye turibaza ko dushobora guhinga hegitari ibihumbi bine.”
Muri Bugesera abaturage 50 nibo bamaze gutunganyirizwa ubutaka bungana na hegitari 196 hakoreshejwe imashini.
Bamwe muri aba bahinzi bahingisha imashini bazikodesheje na ba rwiyemezamirimo hari n’abandi bahingirwa nta kiguzi n’Ingabo z’u Rwanda.
Aba bahinzi batangaza ko bamaze kubona inyungu zo gukoresha izi mashini zirimo kuba bakoresha amafaranga make ndetse n’ibikorwa byabo bikuhita.
Umwe mu baganiriye na Radio Rwanda yagize ati “Nahahingishaga ku mafaranga ibihumbi 150, kuko umuhinzi umwe twamwishyuraga 1500Frw kugeza saa sita.”
“Icyo byatumariye ni uko ya mafaranga twakoreshaga nk’abahinzi tuzayakoresha ibindi bikorwa. Nk’ubu duhingiwe kare turi kwitegura gutera imvura nirwa tuzahita dutera.”
Ikindi aba bahinzi bavuga ni uko kuba bahinze kare n’ubwo izuba ryava ari ryinshi batazongera kugira igihombo cyane kuko bahinze kare.
RAB ivuga ko kuva 2009 kugeza uyu munsi ubuhinzi bukoresha imashini bumaze kugera kuri 25%, bivuze ko umwe mu bahinzi bane akoresha imashini yaba izitunganya ubutaka, izihinga, izitera imyaka ndetse n’izitunganya umusaruro.
























TANGA IGITEKEREZO