Uturere dutandukanye tw’iyi ntara dukunze kugaragaramo ibice binini bidafite amashyamba ndetse tukibasirwa n’izuba kurusha utundi tw’u Rwanda.
Minisitiri w’Ibidukikije Dr Vincent Biruta ubwo yari mu muganda usoza ukwezi, yavuze ko muri hegitari 4800 zizaterwaho ibiti mu gihugu hose mu gihembwe byahariwe, izirenga 4200 ari izo mu Burasirazuba.
Ati "Muri iki gihembwe, tuzatera ibiti 4800 mu gihugu hose. Ikindi ni uko twahaye umwihariko Intara y’Uburasirazuba. Igira izuba, nta mashyamba ahagije igira. Umwihariko rero ni uko muri izo hegitari, 4200 zizaterwa mu gice cy’Iburasurazuba."
Yavuze kandi ko hazaterwa ibiti bivangwa n’imyaka kuri Hegitari ibihumbi 38 n’ibiti by’imbuto bisaga ibihumbi 225.
Yakomeje agira ati "Ku guha umwihariko intara y’Iburasirazuba. Kuri miliyari enye zateganyijwe, 2,6Frw zose zizajya mu Ntara y’Iburasirazuba. Murabizi ko ikunda kwibasirwa n’izuba ariko ibyo biti n’amashyamba dutera bifite uruhare mu kubikemura."
Kuri uyu wa 27 Ukwakira, umuganda usoza uku kwezi, wahuriranye n’umunsi wo gutera ibiti n’amashyamba, u Rwanda rwizihije ku nshuro ya 43.
Umuganda wabereye i Gikomero mu Karere ka Gasabo, wanitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo n’Abadepite b’Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika, bamaze iminsi mu Rwanda.
Wibanze ku gutera ibiti bivangwa n’imyaka n’iby’imbuto muri rusange, mu mudugudu w’icyitegererezo wubakiwe abatishoboye.
Biruta yanavuze ko hateganyijwe ibikorwa byo gusazura amashyamba ashaje no kuyakorera. Mu Mujyi wa Kigali hatangirijwe iki gihembwe cyo gutera ibiti, hakazaterwa ibiti kuri Hegitari zisaga 85.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Mukabalisa Donatille, yavuze ko hatewe ibiti by’imbuto ziribwa n’izitaribwa kugira ngo hakomeze kubungabungwa ibidukikije.
Yavuze ku kamaro kabyo karimo gutanga umwuka mwiza, kurinda isuri, gutanga imbuto ziribwa n’ibindi.
Yakomeje ashimira Abadepite b’Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika bifatanyije n’abaturage mu muganda ati "Ni ibigaragaza umubano mwiza w’u Rwanda n’ibindi bihugu ariko ni n’ubushake bw’ibihugu bya Afurika mu kubaka umugabane wunze ubumwe".
Yakomeje asaba abaturage kubungabunga ibyo biti byatewe kuko bizabafasha mu mibereho yabo mu gihe kiri imbere.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika, Roger Nkodo Dang, yashimye uburyo abanyarwanda bashyize hamwe mu bikorwa byose, avuga ko ibiti bateye uko bazajya baza mu Rwanda bazajya baza kubisura.



















TANGA IGITEKEREZO