Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi mushya w’uyu muryango ku rwego mpuzamhanga Surita Sandoshan ubwo yari mu Rwanda mu ruzinduko yamazemo iminsi itanu muri uku kwezi.

Muri uru ruzinduko rw’akazi, Surita Sandoshan yasuye abikorwa bitandukanye Heifer International iteramo inkunga n’abafatanyabikorwa banyuranye akorwa ku mutima n’umusanzu w’uyu muryango ayoboye, yizeza ko bazakomeza uruhare rwabo muri ibyo bikorwa.

Surita Sandoshan yavuze ko Heifer yiteguye gukomeza gushyigikira abahinzi mu bice bitandukanye by’igihugu hagamijwe kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa mu Karere na cyane ko uru rwari urugendo rwe rwa mbere yari agiriye muri Afurika kuva yajya ku buyobozi mu Ukwakira 2022.

Yakomeje agira ati “Ubuhinzi bugira uruhare runini mu kurandura inzara n’ubukene ku Isi. Abahinzi bato batanga nibura 80% by’ibiribwa Afurika ikoresha kandi ubuhinzi bugira 23% mu iterambere ry’uyu mugabane. Iyi niyo mpamvu kongera udushya n’ishoramari mu buhinzi bifite agaciro mu guharanira kwihaza mu biribwa.”

Yavuze ko Heifer International imaze imyaka isaga 22 ikorera mu Rwanda, yagize uruhare mu bikorwa byinshi kandi hari gahunda yo gukomeza kuba umufatanyabikorwa mwiza wa guverinoma mu guteza imbere ubuhinzi.

Ati “Imyaka isaga 22 irashize dufasha imiryango itandukanye mu Rwanda binyuze mu mishinga inyuranye. Yafashije kongera umusaruro w’abahinzi bato, bagakoresha uburyo burambye mu buhinzi no kongera ubushobozi bwabo ku byo binjiza mu mibereho.”

Yongeyeho ati “Turacyafite ubushake bwo gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa mu iterambere mu guharanira ukwigira no kwihaza mu biribwa mu Rwanda no muri Afurika tugahindura ubuhinzi akazi keza k’ahazaza.”

Uyu muyobozi yanahuye na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, Dr Mukeshimana Geraldine n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye bagirana ibiganiro bigamije kwagura imikorere no kurebera hamwe ibikorwa bya Heifer Rwanda n’aho gushyira imbaraga mu bihe biri imbere.

Iyi nama yibanze cyane ku kongera ishoramari mu bikorwa bitandukanye by’ubuhinzi no kwihaza mu biribwa by’umwihariko ubuhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo no gukomeza ubufatanye hagati y’u Rwanda n’uyu muryango.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, Dr Mukeshimana Geraldine, yashimye ubufatanye bwa Heifer International mu guteza imbere ubuhinzi.

Ati “Binyuze mu gukomeza gukorana na Heifer Rwanda mu mishinga itandukanye, twageze ku iterambere rigaragara mu kwigira ku muryango nyarwanda kubera ubuhinzi. Hamwe na Heifer International twizeye ko tuzakomeza kugera kuri byinshi binyuze mu mishinga itandukanye cyane iyibanda ku rubyiruko.”

Umuryango Heifer International mu Rwanda kuri ubu uri gushyira mu bikorwa imishinga ibiri, irimo uwo gutunganya no gukusanya amata mu turere dutandukanye tw’igihugu (RDDP) n’umushinga w’ubufatanye no kurwanya ubusumbanye ku isoko uzwi nka(PRISM).

Nk’umushinga wa RDDP biteganyijwe ko uzagera ngo zirenga ibihumbi 100 mu bice by’icyaro mu gihe PRISM hateganywa kugera ku basaga 48 750 aho abahinzi bahabwa n’amatungo magufi arimo ihene, inkoko, ingurube n’intama byo korora.

Guhera mu 1944 Heifer International ikorana n’abasaga miliyoni 39 ku Isi mu kurwanya ubukene n’inzara binyuze mu gukorana n’abatishoboye bo mu bice by’ibyaro.

Umuyobozi Mukuru wa Heifer International, Surita Sandoshan ari hamwe na Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi mu Rwanda, Dr Mukeshimana Geraldine
Umuyobozi Mukuru wa Heifer International, Surita Sandoshan ari hamwe na Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi mu Rwanda, Dr Mukeshimana Geraldine