Uyu muhango wabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki 30 Gicurasi, ku cyicaro gikuru cya RCS mu Mujyi wa Kigali.
Komiseri mukuru wa RCS, CGP George Rwigamba, yavuze ko muri uyu mwaka hibukwa abari abacungagereza n’abari abakozi ba za gereza hirya no hino mu gihugu 12 bamaze kubonerwa imyirondoro, asaba ko ababa bazi abandi babamenyekanisha bakajya bibukwa kimwe n’abandi.
CGP Rwigamba yavuze ko uretse kwibuka abari abakozi b’uru rwego bishwe muri Jenoside, RCS inaremera imiryango bigaragara ko itishoboye yasizwe n’abo bakozi kandi ko bizakomeza.
SIP Kubwimana Thérèse wari ushinzwe imibereho myiza muri gereza ya Nyarugenge izwi nka 1930 mu gihe cya jenoside, yatanze ubuhamya bw’uburyo bamwe mu bari abakozi muri iyo gereza batangiye gutotezwa bitwa ibyitso bigera n’aho umuyobozi wa gereza ashyiraho inzu yo kubafungiramo ndetse abuza abandi bakozi kuhegera.
Yavuze ko bamwe mu bo bakoranaga bahoraga babwirwa amagambo yacaga amarenga ya jenoside, harimo nk’aho bababwiraga ngo ‘igihe kizagera ryari’, ibyumvikanisha ko umugambi wo kurimbura Abatutsi wari warateguwe mbere.
Yashimye ubuyobozi bw’igihugu bwashyize imbere kubaha uburenganzira bwa muntu ibyari byarimwe intebe mbere ya 1994.
Uwari uhagarariye IBUKA muri uyu muhango, Kabandana Callixte, yashimiye ingabo zari iza FPR Inkotanyi zitanze ndetse amaraso ya bamwe muri zo akameneka kugira ngo zirikore abicwaga, ashimangira ko nk’abarokotse bafitanye igihango nayo kandi ko batazigera bagitatira.
Ati “Abarokotse dufitanye igihango n’amaraso y’izo Nkotanyi nababwiraga tunabashimira ko bakomeje kuduha akanya ko kuvuga abacu. Ayo maraso rero aha abarokotse inshingano kuko iyo abantu banywanaga, mu muco Nyarwanda iyo batatiraga igihango cyarabasamaga. Nk’abarokotse jenoside ntabwo twemerewe gukora, kwitwara uko twiboneye kuko twaba turi guhemukira abameneye amaraso kugira ngo tubashe kubaho.”
Rutagengwa Philbert wari uhagarariye CNLG muri uyu muhango, yavuze ko Abatutsi bishwe kuva cyera ariko ubutegetsi bwariho ntibubyiteho ahubwo bukagororera ababikoraga, maze mu 1994 bakaza bashyira mu bikorwa umugambi wabo mu buryo bweruye.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko kwibuka ari ngombwa kuko uba ari umwanya wo kuzirikana amateka igihugu cyanyuzemo ndetse asaba buri wese kujya aharanira kuboneramo isomo.
Yashimye RCS ku musanzu ikomeje gutanga mu kugorora abafungwa barimo n’abagize uruhare muri jenoside, ashimangira ko ifite inshingano zikomeye kuko ariyo ifite ubushobozi bwo guhindura umuntu akaba mwiza cyangwa se akaba mubi.
Ati “RCS ishinzwe imfungwa n’abagororwa muri bo harimo abahafungiwe, bagororwa kubera ko bagize uruhare rukomeye muri jenoside turimo kwibuka ubwo turi aha ngaha. Ni ukuvuga ko bo mu kazi kabo ka buri munsi bahura n’abagize uruhare mu bikorwa tuba twibuka, bibabaza benshi, barababona, babana nabo umunsi ku munsi kuva mu gitondo kugeza nimugoroba kandi mu byo bashinzwe hakabamo kugerageza kubagira abantu bazima bagataha bagera mu miryango yabo bakaba abantu badakwiye kongera kurangwa n’ibyabaranze mu 1994.”
Yakomeje agira ati “Iyo ni inshingano ikomeye nagira ngo bagenzi bacu bakorera uru rwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa tugomba kubashimira iteka, tukabashyigikira kubera ko ni akazi gakomeye kuko hari ubwo mwakora abantu bose basohotse mu magereza bagasohoka ntawahindutse n’umwe; hari ubwo mwakora abantu bose basohotsemo bakagira icyahindutse kuri bo bagana mu kuba abantu bazima kandi ni byo tubifuriza.”
Yashimye kandi ingabo zabashije kubohora u Rwanda avuga ko abantu bazibagiwe baba bibagiwe amateka akomeye ari nayo igihugu gishingiraho iterambere ryose kigezeho muri iki gihe.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa imfungwa n’abagororwa barenga ibihumbi 50, kimwe cya kabiri cyabo ni abafungiwe ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi.



















TANGA IGITEKEREZO