Uyu muhango wo kwibuka abari abakozi ba komine zari zigize Akarere ka Gasabo k’ubu wabaye ku wa Gatanu tariki ya 24 Mata ku cyicaro cy’ako Karere.
Visi Peresida wa Sena Gakuba Jeanne D’arc yibukije ko nta muntu wari ukwiye guhakana cyangwa ngo apfobye jenoside yakorewe abatutsi ndetse asaba bamwe mu barokotse kudakoreshwa mu kuyihakana.
Yagize ati “Usanga abahakana bakanapfobya jenoside bafite uburyo bwinshi babikoramo kuko hari n’abakoresha abarokotse ugasanga barimo baratanga ibiganiro ku maradiyo mpuzamahanga na bo ubwabo bahakana jenoside yabakorewe.
Yongeyeho ati “Jye numva ari ibintu bibi cyane kuko biba ari nko kongera kwiyica bwa kabiri mugihe uyu uba ari umwanya wo kwiyubaka ubwabo n’igihugu muri rusange”.
Senateri Gakuba yakomeje kandi yibutsa inkomoka ya Jenoside yakorewe abatutsi, ati “Kwaba ari ugushushanya kwaba ari ukubeshyana n’amahanga kuko umugambi wa jenoside yakorewe abatutsi wahemereye ku bakoroni, ariko turawakira turawenyegeza tuwushyira mu bikorwa abanyarwanda bica abaturanyi, abo bashakanye abuzukuru abishywa babo, ibintu bitagira uko bivugwa muri iki gihugu.”
Uretse iki gikorwa cyo kwibuka abahoze ari abakozi ba Komine zari zigize Akerere ka Gasabo, Ubuyobozi bw’Aka Karere bwanaremeye abapfakazi 15 ba Jenoside yakorewe abatutsi baturuka muri buri Murenge ugize ako Karere.



















TANGA IGITEKEREZO