00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hibutswe abakozi ba Komine zari zigize Akarere ka Gasabo bazize Jenoside

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 27 April 2015 saa 02:27
Yasuwe :

Abakozi b’Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali bibutse ku nshuro ya 21 abahoze ari abakozi ba Komine zari zigize ako Karere ari zo, Rutongo, Gikomero, Gikoro, Rubungo, Kacyiru ndetse na Gisozi bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Uyu muhango wo kwibuka abari abakozi ba komine zari zigize Akarere ka Gasabo k’ubu wabaye ku wa Gatanu tariki ya 24 Mata ku cyicaro cy’ako Karere.

Visi Peresida wa Sena Gakuba Jeanne D’arc yibukije ko nta muntu wari ukwiye guhakana cyangwa ngo apfobye jenoside yakorewe abatutsi ndetse asaba bamwe mu barokotse kudakoreshwa mu kuyihakana.

Visi Peresida wa Sena Gakuba Jeanne D’arc

Yagize ati “Usanga abahakana bakanapfobya jenoside bafite uburyo bwinshi babikoramo kuko hari n’abakoresha abarokotse ugasanga barimo baratanga ibiganiro ku maradiyo mpuzamahanga na bo ubwabo bahakana jenoside yabakorewe.
Yongeyeho ati “Jye numva ari ibintu bibi cyane kuko biba ari nko kongera kwiyica bwa kabiri mugihe uyu uba ari umwanya wo kwiyubaka ubwabo n’igihugu muri rusange”.

Fidele Ndayisaba na we yatanze ubutumwa bw'isana mitima yitsa cyane ku kurwanya abapfobya n'abahakana Jenoside

Senateri Gakuba yakomeje kandi yibutsa inkomoka ya Jenoside yakorewe abatutsi, ati “Kwaba ari ugushushanya kwaba ari ukubeshyana n’amahanga kuko umugambi wa jenoside yakorewe abatutsi wahemereye ku bakoroni, ariko turawakira turawenyegeza tuwushyira mu bikorwa abanyarwanda bica abaturanyi, abo bashakanye abuzukuru abishywa babo, ibintu bitagira uko bivugwa muri iki gihugu.”

Steohen Rwamurangwa Umuyobozi w'Akerere ka Gasabo

Uretse iki gikorwa cyo kwibuka abahoze ari abakozi ba Komine zari zigize Akerere ka Gasabo, Ubuyobozi bw’Aka Karere bwanaremeye abapfakazi 15 ba Jenoside yakorewe abatutsi baturuka muri buri Murenge ugize ako Karere.

Brig. Gen. Gacinya abacanira urumuri rw'icyizere nk'uwari uhagarariye muri uwo muhango ingabo za RDF zahagaritse jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages