Uwo muhango ubaye ku nshuro ya 10, wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwahereye mu gasantere ka Nyarutunga rugera ku rwibutso rwa Nyarubuye, mu yahoze ari Komine Rusumo (muri aka gace hiciwe urw’agashinyaguro Abatutsi benshi).
Perezida wa GEARG, Mazimpaka Olivier, yavuze ko iyo miryango yishwe igashira ariko ko urumuri rwayo rutigeze ruzima.
Ati “Ariko urumuri rwayo ntirwazimye kuko turahari kandi twaje uyu munsi kongera kubabwira tuti ntimukazime, twararokotse. Kwibuka imiryango yazimye, bitwibutsa neza umugambi wa Jenoside wari ugambiriye kwica umuryango, Papa, Mama, abana bose muri urwo rugo. Ni ishusho y’umugambi wa Jenoside ku rwego rw’umuryango cyangwa ku rwego rw’urugo.”
Mu kiganiro yatanze, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, yagarutse ku itotezwa abatutsi bagiye bakorerwa hirya no hino mu gihugu mu bihe bitandukanye, by’umwihariko atanga urugero rw’uburyo mu 1991, abatutsi bafunzwe bashinjwa kuba ibyitso kandi ko icyahoze ari Perefegitura ya Kibungo cyafungiwe benshi.
Yagaragaje ko mu Mujyi wa Kigali ariho hafunzwe benshi bagera 6120, Kibungo hagafungwa abarenga 623, Byumba 320, Gisenyi 304, Butare 251 n’ahandi.
Yanavuze ko hari imvugo zigikoreshwa kuri Jenoside yakorewe abatutsi zidakwiye gukoreshwa muri iki gihe.
Ati “Kuvuga ngo abantu barapfuye. Tujye tuvuga ko abatutsi bishwe kuko gupfa ni urupfu rusanzwe, ni indwara, malariya, ni Kanseri. Nkeka ko ari ngombwa ko tubifatanya. Icya kabiri, hari indirimbo nziza abantu ba hano i Nyarubuye baririmba ariko irimo ijambo ritari ryo. Kuvuga ngo inzira y’umusaraba abatutsi banyujijwe. Barishwe mu mugambi wari wateguwe wo kubarimbura, (inzira y’umusaraba) si ijambo rikwiye kuko yanyujijwe Yezu, ariko yari yarabihisemo.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yasabye ababyeyi guha abana uburere bubaganisha ku kwanga ikibi, butoza gukora icyiza.
Ati “Abakoze Jenoside sinzi niba bari bararezwe ariko dukwiye gutekereza ku ruhare rw’ababyeyi. Umuntu akwiye kwibaza ati ‘ariko abakoze Jenoside, ababyeyi babo bari barabahaye ubuhe burere?’ icyo ni ikintu gikomeye cyane. Turi ababyeyi, dutekereze ku burere duha abana bacu. Na ba bandi bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, turabagira inama tukanabasaba guhitamo icyiza, kwigisha abana babo no kuzuza inshingano z’ababyeyi.”
Muri iri joro, hanatanzwe ubuhamya bw’abarokokeye i Nyarubuye, bugaragza neza uburyo bahababariye n’uko abatutsi bishwe bashinyaguriwe n’ubutanga icyizere ku barokotse.
Kugeza ubu hamaze kubarurwa imiryango 9706 yazimye yari igizwe n’abantu 42,647. Iri barura rimaze gukorwa mu turere 19, intego ikaba ari ukugera mu turere twose tw’igihugu.
By’umihariko mu yahoze ari Kibungo, Akarere ka Ngoma kabaruwemo imiryango yazimye 704 yari igizwe n’abatutsi 2,915 naho Kirehe habaruwe imiryango 245 yari igizwe n’abatutsi 1044.
GEARG yatangiye gahunda yo kwibuka imiryango yazimye mu 2009, aho muri uwo mwaka iki gikorwa cyabereye i Ntarama, 2010 kibera i Mulambi, Karongi mu 2011, Kicukiro mu 2012, Kiziguro mu 2013, Musanze mu 2014, Kinazi mu 2015, Gisozi mu 2016, Rubavu mu 2017 naho mu 2018 i Nyarubuye.
<



















TANGA IGITEKEREZO