Carlson yakoze ikiganiro cyavugishije Isi cyabaye tariki 6 Gashyantare 2024 mu Biro bya Putin i Kremlin.
Carlson ni we wa mbere waganiriye na Putin aturutse muri Amerika kuva u Burusiya bwakwinjira mu ntambara yo muri Ukraine. Ni umuntu wakunze kuvuga ko adashyigikiye ubufasha Amerika iha Ukraine muri iyi ntambara.
Ubwo yaganiraga n’Umunyamakuru Alex Wagner, Hillary Clinton, yavuze ko Carlson mu Burusiya yafashwe nk’igikinisho.
Ati “Uramutse usomye neza uburyo bari kubisobanura mu binyamakuru byo mu Burusiya, muri make baramuseka cyane… ni nk’akabwana [icyana cy’imbwa]”.
“Ntabwo natungurwa aramutse agiranye amasezerano n’ibigo byo mu Busurisiya kuko ni ikigoryi gifite umumaro.”
Yanenze kandi bamwe mu banyamerika, aho yavuze ko atumva ukuntu bashobora kunanirwa guha agaciro ibyo ubutegetsi bwabo bukora ahubwo bagashishikazwa na Putin.
Hillary Clinton yabaye muri Guverinoma ya Obama kuva mu 2009 kugeza mu 2013.
Mu 2016 yagerageje kwiyamamariza kuba Perezida ariko ntibyamuhira mu matora akivuga ko u Burusiya bwayivanzemo bugatuma Donald Trump atsinda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!