00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amarembera ya Himbara

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 9 May 2022 saa 06:57
Yasuwe :

Benshi mu bazi David Himbara, bamuzi nk’umugabo w’umuhanga na we ubyiyumvamo, ufite igitekerezo n’inama ku ngingo iyo ari yo yose n’iyo yaba nta makuru ayifiteho. Ni umwe mu bagabo bakoranye bya hafi na Perezida Kagame kugeza ubwo amubereye umunyamabanga wihariye.

Ni umugabo udacira akari urutega ubuyobozi bw’u Rwanda, ahora abuteze iminsi, yumva ko ahari hazabaho nk’ikiza kikabutembana. Yakunze kujya agaragara mu biganiro yatumiwemo nk’impuguke ku Rwanda, gusa ibitekerezo bye bikaba ibyo kuruhamba rugihumeka.

Magingo aya, abarizwa muri Canada aho akora imirimo y’ubwarimu. Gusa kugira ngo ave mu Rwanda shishi itabona, ni inkuru imeze nka filimi ariko igitangaje ni uburyo amakosa ye yayahirikiye ku bandi, akagenda ataka ko yari asumbirijwe, ko ubuzima bwe bwari mu kaga.

Himbara yabaye impuguke (Consultant) muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, ushinzwe ingamba na politiki muri UNDP n’ibindi. Ni umwe kandi mu bari ku isonga mu mugambi wo gushyiraho Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) n’ibindi bigo nka IPAR.

Ni umwe mu bantu bakoranye bya hafi na Perezida Kagame ariko nyuma bagashaka kwiyerekana nk’ibikomerezwa mu buyobozi bwe ku buryo bumvaga bakwica bagakiza. Ibi ntabwo Perezida Kagame yabyemera kuko n’ikimenyimenyi abantu nka David Himbara beretswe irembo, bava mu bo yizeraga kuko bari batangiye kurengera, bitwaje umwanya bafite.

Nonese byagenze bite ngo uyu mugabo bigaragara ko yari gufatanya n’abandi kubaka u Rwanda yisange ari umwe mu barutera imijugujugu, bareba imirari ibyo abandi babona neza ku Rwanda?.

Mu buzima busanzwe Himbara ni mukuru wa Tom Byabagamba, uyu yahoze ayoboye umutwe w’abarinda umukuru w’igihugu. Bafitanye amasano n’abari bakomeye hambere nka Rosemary Museminari, wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Mary Baine wari Komiseri w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) uyu ni umugore wa Byabagamba.

Mu bandi bari mu bitugu bya Himbara ni Rtd Brig Gen Frank Rusagara, yari umusirikare ukomeye mu rwego rwa ba Jenerali. Himbara nk’umuntu wari ufite abantu kwa Perezida, bafite igishyitsi muri dipolomasi [Rosemary] mu gisirikare bisangamo, utibagiwe mu bigo bya leta hari benshi, yaravugaga rikijyana, yari afite abamuhagarariye.

Twibutse ko Urukiko rw’Ubujurire rwakatiye Col Tom Byabagamba na Rtd Brig Gen Frank Rusagara igifungo cy’imyaka 15 kubera ibyaha bitandukanye birimo kwamamaza nkana ibihuha no kugomesha rubanda barwangisha ubutegetsi buriho, gukora igikorwa kigamije gusebya Leta ari abayobozi ndetse no gutunga imbunda binyuranije n’amategeko.

Reka tugaruke kuri Himbara. Mu 2000 Paul Kagame amaze kuba Perezida, Himbara yabanje kuba umuyobozi wa RIAM [Ikigo gihugura abakozi ba leta] yafatwaga nk’inzobere kuko yaje avuga ko yigishaga muri Kaminuza ya Afurika y;Epfo.

Himbara yatangiye kugaragaza uwo ari we. Abamuzi neza bavuga ko yicaraga avuga ko bamutesheje agaciro kumuha kuyobora RIAM bitari ku rwego rwe. Baramuzamuye bamugira PPS ’Private and Personal Secretary wa Perezida [Umunyamabanga wihariye] muri Perezidansi. Yabaye umunyamabanga wihariye wa Perezida mu gihe murumuna we yari ashinzwe umutekano wa Perezida [Byabagamba].

Ageze muri Perezidansi yaje kurangwa n’imico mibi igayitse. Umwe mu bakoranye nawe icyo gihe yabwiye IGIHE ati "Yakundaga ko bamwita ’Doctor Himbara’ ku buryo wari gufungwa cyangwa ukabizira iyo washoboraga kumuhamagara udashyizeho ijambo ’Doctor’".

Yakomeje agira ati "Muri Perezidansi byabaye bibi cyane, ngubwo ubwiyemezi, ubwirasi, ubusinzi, kwiha inshingano zitari ize n’ibindi. Icya mbere cyaranze Himbara ni uko yanze kuvuga Ikinyarwanda. Iyo mwaganiraga wagombaga kuvuga Icyongereza. Yaziraga nako yaterwaga iseseme no kumva no kubona umuntu uvuga Igifaransa."

Icya kabiri ngo muri Perezidansi Himbara yihaye ububasha n’inshingano ashaka kwerekana ko yica agakiza agera n’aho ashaka kubuza Perezida gukora. Wakwibaza uko byagenze. Bivugwa ko Perezida yigeze kujya mu ruzinduko rw’akazi [yari afite umujyanama mu bya dipolomasi witwa Amri Sued], Perezida ashaka ko umujyanama we mu bya dipolomasi amugira inama kuri urwo ruzinduko, aramubura aratangara.

Nyir’ubwite (Amri Sued], aza gusobanura ko batigeze bamubwira iby’urwo ruzinduko biza kugaragara ko ari Himbara wateguye lisiti y’abari bugende. Abakoranaga nawe icyo gihe bati "Yahemukiye Perezida Kagame ku buryo kuva icyo gihe byabaye ngombwa ko Perezida ajya yirebera lisiti y’abamuherekeza".

Himbara bivugwa ko kandi yihaye kujya asubiza amabaruwa yandikiwe Perezida. Ngo hari amabaruwa Himbara yagumanaga akiha kuyasubiza ku giti cye ntabimenyeshe shebuja. Rimwe mu ruzinduko rw’akazi kwa kundi Perezida Kagame ahura n’abantu b’ingeri zose, hari umuntu wamubajije ngo ’ko yakwandikiye ntusubize" kandi uwo muntu yasaga n’aho yari umuntu w’ingirakamaro.

Kuko byavugiwe mu ruhame, Himbara yaje kuvuga ko ’ibaruwa yayibonye akamusubiza mu kigwi cya Perezida ariko amusubiza amwangira guhura na Perezida [Rendez-vous]. Nyuma y’ibi, ngo Perezida yavuze ko uwandikiwe ari we, bagomba kujya bamuha amabaruwa ye akamenya uwo asubiza n’ibyo amusubiza.

Himbara yaje kugaragara mu gikorwa cy’ihohotera gikomeye cyane. Umukobwa wakoraga mu rugo rwe [babandi twita abakozi bo mu rugo] yagiye kuri polisi afite ibikomere ari no kuva amaraso, avuga ko yakubiswe na shebuja witwa Dr Himbara David.

Yavuze ko yari avuye mu ruzinduko hanze mu gitondo amubaza amafaranga yari mu ikote, ngo yari ibihumbi 7$ [miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda ubu], umukobwa asubiza ko atayabonye, yaje atinze kandi amakote yari mu cyumba cye.

Umukobwa yavugaga ko Himbara yatashye mu masaha akuze kandi bigaragara ko yasinze, bishoboka ko ayo mafaranga yayataye aho yari ari ariko we yahise afata uwo mukobwa aramuhondagura ngo yamwibye, amugira intere.

Polisi ibonye iki kirego n’uregwa, yagize ubwoba ariko ifasha umukobwa imwohereza muri komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, ahura na Perezida w’iyo komisiyo witwaga Ndoba Gasana, bakora inyandiko mvugo, uwo mukobwa baramuvuza ariko Ndoba agira ubutwari bwo kohereza ya nyandiko mvugo mu nzego yatangagaho raporo zose.

Yayohereje kwa Perezida, Inteko Ishinga Amategeko, Urukiko rw’Ikirenga. Himbara yagerageje gukoresha ububasha bwose yari afite ngo iyo raporo iteshwe agaciro ariko umukobwa abona ubuvugizi, baramuvura bamushakira akazi ahandi.

Ikibazo cyibajijwe ni ukuntu Dr Himbara ashobora kugendana ibihumbi 7$ mu mufuka. Bamwe bavugaga ko ajya anyereza amafaranga ku ya misiyo, akitwaza akazi yakoraga agasaba amafaranga y’ikirenga mu izina rya Perezida kandi atabizi.

Abamuzi kandi bamuvuga mu ngeso yo gusinda no kunywa urumogi. Ibi kuri Himbara ngo byari ibintu bye ndetse abakoranye na we bavuga ko na mu gitondo yageraga mu kazi bimugaragaraho ku buryo akenshi hari inama zabaga mu gitondo ntazitabire yaborewe, shebuja akamubura. Muri make bamufashe aka ya ndirimbo ’Ni umusinzi ariko ni uwacu, yaraborewe...’.

Himbara ngo yanywaga waragi ndetse akanywa n’urumogi ku buryo yageraga mu kazi amaso yatukuye, asa nabi.

Himbara byaje kugaragara ko imikorere ye n’imyitwarire ye atari myiza aza kwivumbura asubira muri Afurika y’Epfo, benewabo mu kujya kumuvugira bavuga ko ’yinubiraga ko bamukoresha akazi gaciriritse katajyanye n’icyubahiro n’uko yiyumvaga’.

Bakanavuga ko mu tubari yajyagamo, amaze kunywa yakundaga kuvuga ngo ’I am doing a stupid Job’. Kuko yari afite amaboko, yaje gutakamba aragaruka. Nibwo yagizwe Umuyobozi w’ishami rishinzwe ingamba na politiki ’strategy’ mu biro bya Perezida Kagame, ariko ya myifatire ye ntaho yari yaragiye burya ngo ’ingeso ishirana na nyirayo’.

Yashakaga kwivanga mu kazi k’ibigo byose bya leta, akangisha abantu ko ari Perezida wamutumye. Ntibucyeye kabiri abo yakangishaga ko ari Perezida wamutumye na bo bibariza Perezida bati ’ko ibyo umutuma bitajyanye’. Ni bwo yagize ikimwaro aratoroka aho kujya muri Afurika y’Epfo ajya muri Canada yitwaje ko atavuga rumwe n’ubutegetsi.

Abasesenguzi bavuga ko ibyo Himbara avuga ku Rwanda biteye isoni n’agahinda kuko kubona umuntu witwaza ngo ni inzobere mu by’ubukungu atinyuka kwirengagiza raporo zose za Banki y’Isi, UNDP, IMF, AfDB n’abandi bagaragaza intambwe u Rwanda rugezeho, uko byakozwe, iterambere rirambye, porogaramu za leta ko zimeze neza, we akirirwa azituka.

Ni bya bindi byo kuvuga ngo ’ubuze icyo ayinenga’. Himbara ibyo avuga bifatwa nko gutukana, nta cyiza abona mu Rwanda, aravangavanga u Rwanda akarwitiranya n’ibindi bihugu birangwa na ruswa n’indi mikorere mibi cyane.

Ubwo burakari bwa Himbara bwo kwirirwa ashinze iryinyo ku rindi, buturuka ku mpamvu ebyiri zikomeye; kuba yarananiwe kubera imyitwarire ye, ubusinzi, kunywa urumogi n’ibindi byamuteye kugorwa no kuba muri sosiyete. Uku gutsindwa kwe yananiwe kukwemera no kukwishyiraho ahubwo ashaka uko agushyira ku bandi.

Impamvu ya kabiri ikomeye ni uko murumuna we [Byabagamba] yafatiwe mu cyuho agafungwa, benewabo bagiye bakora amakosa aho bambariye inkindi bakahambarira ibicocero. Ibi byatumye atakaza ubushobozi bwo gusesengura ahubwo abatwa n’amarangamutima adafite shinge na rugero.

David Himbara akomeje kwishyira hanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages