Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda (MHC) yifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo, imurika ubushakashatsi bwiswe “Media Performance Index”, bugaragaza uko buri gitangazamakuru gikora, bikazabifasha kwicara bikisuzuma.
Ubu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo Illuminatio Consultancy and training Center Ltd muri Mata uyu mwaka, bwari bugamije kureba uko buri gitangazamakuru mu Rwanda gikora mu buryo bwo gufasha abaturage kwiteza imbere, n’ubunyamwuga buri gitangazamakuru gifite.
Mugisha Emmanuel, yavuze ko hakorwa ubu bushakashatsi hari hagamijwe kurebwa uko mu ruhando rw’ibitangazamakuru mu Rwanda bihagaze, noneho hakarebwa uko igitangazamakuru runaka nacyo cyakwicara kikareba uko gikora gifashe urugero ku kindi gitangazamakuru biri ku isoko rimwe.
Iyi mbanziriza mushinga y’ubu bushakashatsi yibanzeho ku kureba ubunyamwuga igitangazamakuru gikoresha n’abakozi bacyo, kureba uko gifasha abakozi bacyo kuba abanyamwuga no kureba niba ibyo kigenera abaturage bijyanye na gahunda zibateza imbere, cyane cyane bijyanye na gahunda y’imbaturabukuru ya kabiri EDPRS 2.
Mugisha yavuze ko ubu bushakashatsi butakorewe kuri buri gitangazamakuru, ariko mu minsi mike iri imbere nibyo bigiye gukorwa, hagaragazwe uko buri cyose gikora mu Rwanda.
Gusa uyu muyobozi avuga ko hakenewe imbaraga n’ubufatanye bwa bri wese ngo abanyamakuru babe abanyamwuga koko.
Abanyamakuru basabwa guha abasomyi ibyo bakeneye, abayobozi b’ibitangazamakuru nabo bagasabwa gutanga ubumenyi ku banyamakuru babo kugira ngo koko ubunyamwuga bwifuzwa bugereweho.
Jean-Baptiste Ndikubwimana, umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, we yavuze ko gukora ubu bushaksahtsi bizafasha MHC isanzwe ifasha ibitangazamakuru kubaka ubushobozi bw’abakozi babyo, kujya ikora uburyo bwo kubaka ubushobozi bw’ibinyamakuru ariko hashingiwe ku kwerekana uko buri kinyamakuru gikora mu Rwanda.
Mu Rwanda nibwo bwa mbere hagiye gushyirwaho kwerekana uko buri kinyamakuru gikora, ubundi ubushakashatsi bwakorwaga bwose ntibwigeze bugaragaza uko buri kinyamakuru gikora ugereranyije n’ikindi, none ni byo bigiye gukorwa.



















TANGA IGITEKEREZO