Ibi Mukabalisa yabigarutseho ku wa 11 Mata 2022 ubwo habaga umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 Abatutsi barenga ibihumbi 90 biciwe i Nyanza mu Karere ka Kicukiro.
Aba Batutsi bari bahungiye mu cyahoze ari Eto Kicukiro bishwe ku wa 11 Mata 1994, nyuma yo gutereranwa n’Ingabo za MINUAR bari bahungiyeho zikisubirira iwabo.
Mukabalisa wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yibukije abari aho ko bakwiye kumva ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano zabo.
Ati “Kwibuka ni inshingano ya buri wese kugira ngo urumuri rw’icyizere n’ubudaheranwa rutazigera ruzima rukomeze kumurikira abariho ubu, abazadukomokaho n’abazabakomokaho bizakomeze bibe uruhererekane mu bihe byose.”
Yakomeje avuga ko amateka ashaririye abarokotse banyuzemo bakwiye kuyavomamo imbaraga zizatuma barushaho kwiyubaka no guharanira kubaho neza.
Ati “Aya mateka yacu nubwo ashaririye ntazigere na rimwe yibagirana dukomeze kuyavomamo imbaraga no kubaho kandi neza kugira ngo dukomeze guhesha ishema n’icyubahiro abacu duhora twibuka, bahora mu mitima yacu.”
Ni n’urwibutso rw’ubugwari bwabo
Mukabalisa yakomeje avuga ko aba Batutsi bari bahisemo guhungira muri Eto Kicukiro kuko bari bazi ko hari ingabo z’amahanga zizabarinda n’ubwo atari ko byagenze.
Ati “Bari bahungiye ku ngabo zari iza MINUAR aho bari bizeye kurindwa, aho bari bizeye amahoro n’umutekano kuko n’ubundi bibwiraga ko icyazanye izo ngabo mu Rwanda ari ukubungabunga amahoro n’umutekano.”
Yavuze ko ari igisebo kuba Umuryango w’Abibumbye utaragize icyo ukora ngo uhagarike Jenoside kandi wari ufite amakuru ndetse ukaza no kurenzaho kuba ingabo zawo zaratereranye Abatutsi bicwaga.
Ati “Nk’uko bizwi n’Isi yose Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo yabaye impanuka ni umugambi wateguwe kugeza ushyizwe mu bikorwa kandi umuryango mpuzamahanga ubizi ndetse amahanga amwe abigiramo uruhare. Loni rero ntacyo yari iyobewe ku birebana n’imigambi mibisha yategurwaga ariko ntacyo yakoze kandi wenda iyo bagira umutima wa kimuntu bari kuyiburizamo n’igihe Jenoside yari itangiye bashoboraga kuyihagarika amazi atararenga inkombe kuko izo ngabo zari zifite intwaro zikomeye kandi zihagije ndetse n’uburyo buhanitse.”
Yakomeje avuga ko inzibutso za Jenoside ziri mu Rwanda zizahora ari n’urwibutso rw’ubugwari bw’umuryango mpuzamahanga.
Ati “Iyo batabara ubu wenda twari kuba tuvuga ibikorwa byabo by’ubutwari ariko ubwo si byo bahisemo. Ntituzahwema kubivuga, uru ni urwibutso rutwibutsa ubugwari bw’izo ngabo za Loni ndetse n’amahanga yatereranye Abanyarwanda mu gihe twari tubakeneye.”
Kuba u Rwanda rwaratereranywe mu gihe cya Jenoside ni ingingo yanagarutsweho n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres ubwo hatangizwaga Icyumweru cy’Icyunamo.
Yavuze ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaga nta we utarabibonaga, nyamara ibihugu byinshi bihitamo kwicecekera bituma abasaga miliyoni imwe bicwa.
Guterres yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yongera kuzamura ibibazo ku nshingano z’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano, umusanzu w’ibikorwa byo kugarura amahoro, ubukenerwe bwo kurandura umuco wo kudahana ku byaha mpuzamahanga n’ubukenerwe bwo kurandura imizi y’amakimbirane.
Yavuze ko amasomo yabonetse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi akwiye kwifashishwa no mu bindi bibazo bikomeza kugaragara hirya no hino ku Isi.
Amafoto: Nezerwa Salomon



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!