00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hope Academy Rwanda yegukanye umudari wa zahabu mu marushanwa mpuzamahanga ku bidukikije

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 4 May 2015 saa 01:21
Yasuwe :

Abanyeshuri batatu bo mu kigo cya Hope Academy Rwanda begukanye umudari wa zahabu n’uw’umuringa mu marushanwa Mpuzamahanga ku bumenyi bw’abanyeshuri ku bijyanye n’ibidukikije yabereye muri Kenya.

Ayo marushanwa yiswe ‘Golden Climate Olympiad’ ku nshuro ya gatanu, yabaye mu cyumweru gishize ahuza ibihugu 25 byo ku Isi, aho imishinga isaga 160 yatoranywagamo iyatsinze.

Umunyeshuri wiga muri Hope Academy mu mwaka wa gatandatu, Ishimwe Karimba yegukanye umudali wa zahabu kubera umushinga yagaragaje ujyanye no gukora imiti yica udukoko mu bireti.

Ishimwe Karimba wegukanye umudali wa zahabu

Abandi banyeshuri ba Hope Academy batsinze ni abavandimwe babiri Peter na Patrick Ejiofor begukanye umudali w’umuringa (Bronze) kubera umushinga wabo wo kubungabunga ingagi.

Kugira ngo abo banyeshuri babashe gutsindira ibyo bihembo, babifashijwemo n’umugenzuzi wabo Serkan Isik n’umuhuzabikorwa wa Olmpiad Royal Qasimov ndetse n’ababyeyi babo.

Uyu mwaka, abanyeshuri ba Hope Academy bongerewe mu bazitabira irushanwa ryiswe Genius USA rizaba muri Kamena uyu mwaka na Infomatrix rizabera muri Romania mu mpera za Gicurasi.

Mu mwaka ushize, Abanyeshuri ba Hope Academy Rwanda batsindiye umudari w’umuringa (Bronze) muri Golden Climate Kenya n’uwa feza (Silver) mu irushanwa ryitwa Infomatrix ryabereye muri Romania.

Ubuyobozi bw’icyo kigo bwatagaje ko butazahwema kuba hafi abanyeshuri no kubafasha gutera imbere muri byose kugira ngo ikigo cyabo gikomeze kwese imihigo ari nako cyegukana imidali myinshi.

Ayo marushanwa yitabirwa n’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Agaragaza uburyo abanyeshuri bazi ibijyanye n’ibidukikije nuko hakwifashishwa ubumenyi (Science) mu guhashya ibibangamira ibidukikije.

Bakiriwe ku kibuga cy'indege cya Kigali i Kanombe
Ababyeyi batewe ishema n'abana babo
Ubufatanye bw'ababyeyi n'abayobozi nibwo bwatumye abana batsinda

Kanda hano urebe andi mafoto

Amafoto: Daniel Ndayishimiye


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages