00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hope Academy Rwanda yegukanye umudari wa zahabu mu marushanwa y’ikoranabuhanga

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 20 May 2015 saa 11:05
Yasuwe :

Abanyeshuri babiri bo mu kigo Hope Academy Rwanda begukanye umudari wa zahabu mu marushanwa y’ikoranabuhanga yitwa InfoMatrix yabereye muri Romania.

Aya marushanwa Mpuzamahanga ategurwa na Kaminuza ya Lumina akaba agamije gushishikariza abakiri bato gushyira mu ngiro intekerezo zabo, ishyaka no guhanga udushya bifitemo hagamijwe guteza imbere ikoranabuhanga ryahindura isi.

Ku nshuro yayo ya 387, aya marushanwa yitabiriwe n’ibihugu 51. Abanyeshuri babiri Mehmet Fatih Kilic na Muhammed Ali Zengin biga muri Hope Academy Rwanda baje ku isonga mu cyiciro cy’ubugeni bwa mudasobwa (Computer Art), mu mushinga wabo witwa ‘Frozen Dreams’.

Mu bugeni bwabo aba banyeshuri bagaragaje umukobwa ukora akazi ke k’ubushabitsi (Business) buri munsi, ababyeyi be barapfuye ariko akibwira ko bagihari kugeza ubwo bigaragaye ko ibyo yibwiraga byari ukubazirikana kandi byamufashije gukomeza gukora ibikorwa bye.

Iyi nkuru ishushanyije yakoze ku mutima akanama nkemurampaka kabashyira ku isonga, bahembwa umudari wa zahabu.

Kaminuza ya Lumina yateguye aya marushanwa yitwa infoMatrix yabemereye buruse zo kuyigamo nibifuza gukomeza amasomo yabo.

Aba banyeshuri bafashijwe na Royal Qasimov kugera ku nsinzi, hiyongereyeho kwicisha bugufi no guhatana byaranze buri wese.

Abanyeshuri ba Hope Academy Rwanda baritegura andi marushanwa azabera i Genius muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu kwezi kwa Kamena kandi biteguye na yo kuyitwaramo neza.

Abandi banyeshuri batatu ba Hope Academy baherutse kwegukana umudari wa zahabu n’iy’umuringa mu marushanwa Mpuzamahanga ku bumenyi bw’abanyeshuri ku bijyanye n’ibidukikije yabereye muri Kenya.

Mehmet Fatih Kilic na Muhammed Ali Zengin biga muri Hope Academy Rwanda
Mehmet Fatih Kilic na Muhammed Ali Zengin bari kumwe na Royal Qasimov (hagati) wabafashije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages