00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hope Academy yifashishije ibikinisho biguruka mu bukangurambaga bw’ubufatanye

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 24 February 2015 saa 12:05
Yasuwe :

Iserukiramuco ry’ibikinisho biguruka nk’indege (Kite Festival) ni ryo ryatangije ubukangurambaga bw’Ubufatanye muri Hope Academy (Hope Academy Rwanda’s Solidarity Campaign 2015) kuwa 21 Gashyantare 2015.

Hope Academy Rwanda yatangije ku mugaragaro ubukangurambaga ku bufatanye (ubumwe) 2015¸ ifatanyije n’ikigo cy’imfubyi cyitiriwe abana b’Imana (Les Enfants de Dieu)¸giherereye i Remera¸ mu Mujyi wa Kigali¸igikorwa cyatangijwe n’iserukiramuco ry’indege zikoze mu bipapuro abana bagurutsa bifashishije umugozi (kites).

Umuhango wo gufungura iryo serukiramuco waranzwe n’imikino¸gusangirira hamwe amafunguro ndetse n’imbyino za gakondo hamwe n’ingoma byakozwe n’itorero rya “Les Enfants de Dieu”.

Icyo gikorwa kikaba cyarabereye mu ishuli “Hope Academy Rwanda” rihereye ku Gisozi. Mu gihe hagikorwa imirimo yo kurangiza neza kuryubaka¸yari amahirwe kuri bose yo kubasha kwibonera aho imirimo yo kubaka igeze ndetse no gutekereza uko bizaba bimeze kwigira ahantu hashyashya.

Abanyeshuli ba Hope Academy Rwanda babanje gukora izo ndege z’ibikinisho (Kites) mu masomo yabo y’ubukorikori mu byumweru bishize, mu rwego rwo gutegura uwo munsi, kandi bishimiye kubona ibikinoisho bikoreye (kites) bitumbagira mu bushorishori.

Gusa umuyaga wabaye mwinshi urusha imbaraga ibyo bikinisho bikoreye ubwabo¸ ariko ibyagurishwaga byo byari bifite ubushobozi bwo guhangana n’uwo muyaga, kandi bikabasha kugera hejuru cyane.

Abanyeshuli bato bo bashimishijwe no guhangana n’umuyaga ngo bagumane ibikinisho byabo¸n’aho abakuru babaye igisubizo ku bari bafite ibibazo byo kubasha kugurutsa ibikinisho bya bo.

Uretse kugurutsa ibyo bikinisho, iserukiramuco ryaranzwe kandi n’imikino ku bakuru n’abato ndetse n’umwanya mwiza wo kugirango umuryango wose w’ishuli uhure n’abaturage, bityo babashe gufasha abataragize amahirwe nk’ayo bagize.

Ababyeyi bateguye ibyo kurya kugirango imbaraga zitabura¸tigo na yo itanga ibihembo ku barushije abandi mu mikino¸ n’aho Inyange itanga amazi n’imitobe kugira ngo inyota itica abari bitabiriye uwo muhango, abo bose bakaba bashimirwa inkunga ya bo yatumye igikorwa kigenda neza.

Ubukangurambaga k’ubufatanye (ubumwe ) bukaba buzakomeza kugera muri Gicurasi, bukazarangwa n’ibikorwa bitandukanye muri icyo gihe cyose, Hope Academy Rwanda ikaba ifite icyizere ko ubukangurambaga buzagera hejuru cyane gusumba ibyo bikinisho (kites) abana bagurukije mu kubutangiza.

Ku bindi bisobanuro ¸ wasura Hope Academy Rwanda ku rubuga rwa Internet www.hopeacademyrwanda.com, cyangwa ukabandikira kuri E-mail: [email protected] / [email protected].

Ushobora no kubajkurikira kuri Paji ya facebook: HopeAcademyRwanda, cyangwa kuri twitter: @HopeAcademyRwanda, uretse ko wanahamagara kuri telefoni zigendanwa: (+250) 786 67 56 67 (primary) na (+250) 789 45 12 33 (secondary).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages