00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Humviswe ubujurire bwa Sous-Lt Seyoboka Jean Claude

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 7 February 2017 saa 11:58
Yasuwe :

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kanombe rwatangiye kumva ubujurire bwa Sous-Lieutenant, Henry Jean Claude Seyoboka, ku cyemezo cyo kongera igifungo cy’agateganyo.

Ku ruhande rwa Seyoboka n’Umwunganizi we, Me Albert Nkundabatware, bombi bagaragaye mu rukiko, basabaga ko icyemezo cyo kongera ukwezi ku gifungo cy’agateganyo cyafashwe ku itariki ya 30 Mutarama 2017, giseswa urubanza rugatangira mu mizi.

Bavugaga ko umucamanza yagifashe nta mpamvu agendeyeho uretse gusa kuba ubushinjacyaha bwari bwabisabye bukirengagiza ko amategeko avuga ko umushinjacyaha asaba ko hongerwa ifungwa ry’agateganyo ariko bishingiye ku mpamvu runaka.

Indi mpamvu Seyoboka n’umwunganizi we batanze ni uko Ubushinjacyaha bwasabye ko igihe cyongerwa kugira ngo hakorwe iperereza ku buryo bwimbitse hakirengwagizwa ko uru rubanza rumaze imyaka irenga 20 kandi ngo yaba mu butabera bwa Canada no mu Nkiko Gacaca hakaba harakozwe iperereza mbere y’uko yoherezwa mu Rwanda.

Me Nkundabatware yabwiye urukiko ko ubushinjacyaha butagaragaje aho iperereza buri gukora rigeze, ngo bube bwasaba kongererwa igihe bunagaragaza aho bumaze kugera.

Yagize ati “Igihugu nticyakohereza umuntu mu kindi gihugu nta maperereza yimbitse yabayeho. Kuba ubushinjacyaha butaragaragaje aho bugeze iperereza n’ibyo busigaje ngo busabe kongererwa igihe cyo kubirangiza, dusanga nta mpamvu yo kugihabwa.”

Mu magambo ye, Seyoboka yabwiye urukiko ko abatangabuhamya batabonetse mu myaka yose ishize yumva nta gishya bazagaragaza, asaba ko yahabwa ubutabera n’abamushinja kubahemukira bakarenganurwa.

Ati “Ndasaba ko iki cyemezo mwagitesha agaciro kuko bagifashe bagendeye ku byo bafite imbere yabo. Ndifuza ko twajya mu rubanza mu mizi nkabona ubutabera vuba n’abavuga ko nabahemukiye bakabona ubutabera.”

Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Capt. Kayihura Kagiraneza wavuze ko iperereza barimo kurikora ndetse kuva bashyikirizwa idosiye bamaze kuvugana n’abatangabuhamya babiri biyongera ku bandi barindwi bari babajijwe bityo hakaba hakenewe igihe kugira ngo habazwe benshi kuko ibyaha bya Jenoside Seyoboka akekwaho bikomeye.

Capt. Kayihura yahise asaba urukiko ko rutesha agaciro ubujurire bwa Seyoboka kuko icyemezo cyafashe n’urukiko rw’ibanze rwa gisirikare nta nenge gifite.

Yagize ati “Twemera ko ubutabera ari ubwihuse ariko nta mpamvu yo gushyikiriza urukiko dosiye ituzuye kandi hari igihe twemererwa n’amategeko cyo gukora iperereza.”

Yakomeje avuga ko bari basabye ukwezi kumwe ariko bashobora kongera gusaba bibaye ngombwa kuko amategeko abemerera gusaba ko igifungo cy’agateganyo cyongerwa kugera ku mwaka umwe, iyo ugisabirwa akekwaho ibyaha by’ubugome.

Nyuma yo kumva impamvu z’ababuranyi, inteko iburanisha yari iyobowe n’Umucamanza Major. Bernard Hategekimana, yatangaje ko umwanzuro kuri uru rubanza uzafatwa ku 10 Gashyantare 2017 saa tatu za mugitondo.

Sous-Lieutenant, Henry Jean Claude Seyoboke, yajuririye umwanzuro wo kongera igifungo cy'agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages