Umuryango USAID Ejo Heza ku bufatanye na Save The Children ndetse n’abayobozi b’inzego za Leta batangije ubukangurambaga bwibutsa abayeyi Konsa abana babo neza, kandi bakagira n’umuco wo kunywa amata.
Kuri iyi nshuro, ubu bukangurambaga buri kubera mu mirenge itandukanye y’akarere ka Huye.
Nyirajyambere Jeanne d’Arc ushinzwe ubuzima n’imirire muri USAID Ejo heza avuga ko ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2014 bwagaragaje ko mu Rwanda, abana bari ku kigereranyo cya 39%.
Ububushakashatsi kandi bwagaragaje ko n’ubwo ababyeyi mu Rwanda bonsa kenshi, batazi gushyira umwana ku ibere neza, bigatuma atonka neza ngo abone intungamubiri zihagije.
Ati “Nubwo u Rwanda ruri hejuru, ruri kuri 87% kubijyanye no konsa abana, ubushakashatsi bwagaragaje ko ababyeyi bagifite ikibazo cyo gushyira abana ku ibere neza, umubyeyi amenye ati ‘ni gute yaha umwana ibere neza amufashe neza, kandi yonke arihumuze.”
Ababyei bibukijwe ko umwana agomba konka ibere rimwe akarihumuza, akabona konka irindi, kuko intungamibiri ziba ziri mu mashereka aza nyuma. Aya mashereka ngo aba arimo amavuta atuma umwana akura neza, akagira ubwenge.
Bamwe mu babyeyi bitabiriye ubu bukangurambaga babwiye IGIHE ko hari byinshi bamaze kunguka bijyanye no kwita ku mwana w’uruhinja, cyane cyane ku bijyanye no kumwonsa.
Mukankurangira utuye mu Murenge wa Tumba ati “Mfite abana 2, uwa mbere ntabwo namwonkeje neza, kuko najyaga guhinga nkamujyanira ikijumba kugira ngo narira kize kumuhoza, (…) natangiye kumuha ikijumba afite amezi ane. (…) uwo mfite ubu ndamwonsa neza kuko barabitwigishije”.
Christine Niwemugeni, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Huye avuga ko ubu bukangurambaga bwitezweho kugabanya umubare w’abana bagwingira.



















TANGA IGITEKEREZO