00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Ababyeyi bifuza ko abasambanya abana bajya baburanishirizwa mu ruhame

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 10 December 2017 saa 03:58
Yasuwe :

Ababyeyi bo mu Karere ka Huye bavuga ko bababajwe cyane n’uburyo abana b’abakobwa bakomeje guterwa inda zitifuzwa, bakifuza ko inzego zibishinzwe zahagurukira icyo kibazo, abazibatera bagahanwa kandi bakajya baburanishirizwa mu ruhame.

Hashize igihe mu Rwanda hagaragara ikibazo cy’abangavu baterwa inda zitifuzwa, bamwe bakemeza ko baziterwa n’abagabo bakuze kandi bari basanzwe babafata nk’ababyeyi babo.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof), iherutse gutangaza ko mu 2016, abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16-19 y’amavuko bagera ku 17 500 batewe inda zitateguwe ndetse binabagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kuva mu ishuri.

Mu Karere ka Huye ni hamwe muhagaragara abangavu benshi batwaye inda zitateguwe kuko ibarura ryakozwe mu mirenge yose y’ako karere ryerekanye ko mu gihe kigera ku myaka ibiri gusa, kuva 2015 kugeza 2017, abana b’abakobwa 315 bafite hagati y’imyaka 12 na 17 batewe inda zitateguwe bibagiraho inguruka mbi zirimo no kuva mu ishuri.

Iryo barura ryagaragaje ko abana b’abakobwa bari ku kigero cya 42% batewe inda muri 2015, naho 48% baziterwa muri 2016 mu gihe 10% bazitewe mu mezi ya mbere ya 2017. Nyuma yaho hakomeje kugaragara abandi bangavu bazitewe nk’uko bamwe mu baturage babivuga.

Ibi nibyo bituma ababyeyi bo mu Karere ka Huye bavuga ko icyo kibazo kigomba guhagurukirwa by’umwihariko kuko n’ubu abana babo bakomeje guterwa inda kandi abagabo bazibatera bagakomeza kwidegembya.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE bagaragaje ko bababazwa no kuba hari umugabo ushobora gutera umwana inda ubugira kabiri, ikibazo kikagezwa ku nzego zibishinzwe ariko ntizigire icyo zikora.

Umubyeyi utuye mu Murenge wa Huye avuga ko umukobwa we yatewe inda n’umugabo baturanye amashukishije kujya kumuha akazi ayimutererayo hashize imyaka ibiri amutera indi, ariko ikibazo bakigeza ku buyobozi nticyitabweho.

Ati “Inda ya mbere yayimuteye mu 2015 ubwo yari afite imyaka 17 akirangiza kwiga mu amashuri yisumbuye. Icyo gihe twatanze ikirego kuri polisi ntibyagira icyo bitanga. Nyuma yaho mu 2017 yarongeye aramuhamagara ngo aze gufata indezo y’umwana, avayo amuteye indi, nabwo twagiye kuri polisi tubibwira n’abayobozi b’umurenge n’akagari ariko ntibagira icyo badufasha”.

Ababyeyi bati “Ntako tutagira”

Ababyeyi bo mu Karere ka Huye baganiriye na IGIHE bemeza ko nta ko batagira ngo batoze abana babo uburere no kwirinda ibishuko byabashora mu busambanyi ariko bikananirana.

Pacifique Ufitinema wo mu Murenge wa Tumba ati “Ni ukuri abana tubatoza kwirinda ibishuko ndetse niyo bateshutse turabahana, ariko ikibazo gihari ni uko bashukwa n’abagabo bakuze bafata nk’ababyeyi babo. Ubu se ko ujya kubona umwana w’imyaka 15 yatewe inda n’umugabo w’imyaka 40, ubwo urumva bidateye isoni n’agahinda”.

Abatera inda abangavu bajye bashyirwa ku karubanda

Bamwe mu babyeyi basanga umugabo wateye inda umwangavu aburanishirijwe mu ruhame aho yakoreye icyaha byatanga isomo ku bantu benshi bakareka gushuka abana bato no kubasambanya.

Nyiramategeko wo mu Murenge wa Ngoma ati “Biriya batubwira ngo urubanza rwarabaye, umuntu baramukatiye, ntabwo tuzi uko yakatiwe, ejo ukabona aratashye utazi icyakurikijwe. Njye numva bajya bamanuka bakaza kuburanishiriza urubanza aho icyaha cyabereye cyangwa bitashoboka bakaza kuhasomera imyanzuro y’urubanza. Isomo byasiga ni uko ababibonye, hari n’uwari ufite umugambi wo gukora icyo kintu yahita azibukira ntazongere kubitekereza”.

Ibyo Nyiramategeko avuga abihurizaho n’abandi barimo John Karangwa wo mu Murenge wa Tumba, nawe wemeza ko kuburanisha mu ruhame uwakoze icyaha cyo gusambanya umwana byasiga isomo rikomeye muri ako gace rwabereyemo.

Karangwa ati “Niba koko ibimenyetso byamaze kugaragara ko ari uwo mugabo wayimuteye, byaba byiza bamuzanye aho yakoreye icyaha imyanzuro y’urubanza igasomerwa mu ruhame imbere y’abaturage, bagasigarana isomo ko ntawe ugomba gusambanya umwana”.

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yabijeje ubuvugizi

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, ubwo yagiranaga ibiganiro n’abikorera bo mu Karere ka Huye, ku ngingo ijyanye no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, yabijeje ko ikijyanye no kuburanishiriza mu ruhame abasambanya abangavu izakiganiraho n’izindi nzego.

Komiseri muri iyo Komisiyo, Marie Sylvie Kawera, yavuze ko ibyo abaturage bifuza bifite ishingiro, ariko bazabiganiraho n’izindi nzego bireba bakabifataho umwanzuro.

Kawera ati “Ibyifuzo abaturage batanze twabyakiriye neza, kuko bavuze ko iki kibazo kimaze kumera nk’icyorezo, turabizeza ko tugiye gukorana n’izindi nzego zaba iz’ubutabera tukareba uburyo koko abantu bahanwa by’intangarugero kandi koko bagashyirwa ku karubanda, kuko hari abantu cyane cyane abahohotera abo bana babona ko byoroshye kandi nyamara bimaze gufata indi ntera. Tugomba gushaka ingamba zose zatuma iki kibazo tukirandura burundu, ibyifuzo byabyo turajya kubiganiraho n’izindi nzego”.

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Huye
Abanyeshuri barasabwa kwirinda ibishuko bibajyana mu busambanyi
Komiseri muri Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu,Marie Sylvie Kawera

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages