00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Abacuruzi baravuga imyato irushanwa FEASSA

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 18 August 2015 saa 12:23
Yasuwe :

Bamwe mu bakora ibikorwa bitandukanye byigenjemo ubucuruzi mu Mujyi wa Huye,baravuga imyato irushanwa mpuzamahanga rihuza ibigo by’amashuri yo muri EAC, bakanasaba ko ibikorwa byinshi bitegurwa n’u Rwanda na bo byajya bibageraho aho kwibanda i Kigali gusa.

Barabivuga nyuma y’iminsi mike muri uwo mujyi hatangiye imikino ihuza Ibigo by’Amashuri yisumbuye abarizwa muri Afurika y’Iburasirazuba izwi nka FEASSA, yatumye babasha kubona abakiriya benshi baturutse mu bihugu byo muri ako Karere.

Mu minsi igera kuri ine ishize, iyo ugeze mu mujyi wa Huye, ubona ubuzima busa n’ubwahindutse, kuko abantu bahatembera ari benshi ugereranyije no mu yindi minsi.

Aba biganjemo urubyiruko rwambaye imyenda iranga ibihugu bakomokamo mu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), baje kwitabira imikino ya FEASSA.

Bamwe mu bafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Mujyi wa Huye babwiye IGIHE ko kubera iyi mikino yahabereye batangiye kubona inyungu, kuko bari gucuruza cyane.

Bityo bifuza ko ibikorwa nk’ibi byajya bihoraho kandi ntibigumishwe mu Mujyi wa Kigali gusa.

Abaturutse muri Kenya...

Ingabire yagize ati “iyaba byakundaga, ibintu nk’ibi bihuza abantu benshi bikajya bibera no mu ntara, ntibibere i Kigali gusa. (…) turishimye cyane kuko twatangiye kubyungukiramo, abakiriya turabafite ku bwinshi.”

Bamwe mu banyamahanga bitabiriye FEASSA babwiye IGIHE ko bishimiye kwakirirwa mu mujyi utuje, ufite isuku ndetse n’amahumbezi aturuka mu ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, dore ko imyinshi muri iyi mikino ari ho iri kubera.

Umwe mu baturutse muri Tanzania yagize ati “Twishimiye kuba twakiriwe mu mujyi utuje, hari umutekano, imihanda ni myiza, urumuri rurahari ku buryo nta kibazo tugira mu masaha y’ijoro, kandi bafite serivisi nziza, bari kutwakira neza.”

Uko bigaragara inama mpuzamahanga u Rwanda rukunze kwakira cyangwa se ibikorwa bindi bihuruza abanyamahanga bitagiye byibanda muri Kigali gusa byatuma abatuye mu ntara na bo batagira amashyushyu yo kwimurira ubucuruzi bwabo i Kigali.

Kuri ubu iyi mikino ya FEASSA iri kubera bwa mbere mu Mujyi wa Huye, ikaba ari ku nshuro ya kabiri ibereye mu Rwanda, aho ku nshuro ya mbere yabereye i Kigali mbere y’umwaka wa 2010.

Mu cyumweru kimwe iyi mikino izamara, ihuje abantu basaga ibihumbi bitatu baturutse mu bihugu nka Tanzania, Uganda, u Burundi, Kenya, Sudani y’Epfo ndetse n’u Rwanda.

Iyi mikino ya FEASSA ibereye mu Karere ka Huye mu gihe hitegurwa no kubera imikino ya rimwe mu matsinda y’amakipe azaba ahatanira igikombe cya Afurika gihuza amakipe y’ibihugu agizwe n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN 2016) giteganyijwe kubera mu Rwanda muri Mutarama 2016.

Bamwe mu bacururiza mu isoko rya Huye ngo icyashara bafite ntibacyigeze kuva batangira
Abacuruzi bamwe ariko ngo nta mpinduka mu mafaranga bari babona bitewe n'ibyo bacuruza...
Abaturutse muri Uganda na bo babanje kiwyerekana hamwe n'abandi
Abanyarwanda na bo harimo abaturutse mu zindi ntara ndetse n'Umujyi wa Kigali
Abaturutse i Burundi...
Abanyatanzaniya...

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages